RASA (Rwanda Anglicans Students Association) ni Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani basengera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami rya Huye kuva mu mwaka wa 1997.
Icyo gihe watangijwe n’abanyeshuri barindwi, nyuma yo kubona ko nta muryango bagira bahuriramo, batangiza korari yitwa Rangurura yaje guhindukamo uyu Muryango witwa RASA.
Iyo korari yatangiye mu mwaka wa 1997 nyuma y’imyaka 2 ihinduka umuryango, uko igihe cyagendaga gihita ugahindura amazina kugera ubwo baje kwitwa RASA.
Bakoreraga mu kigo bitaboroheye kuko bari bake ariko gake gake bagiye baguka birangira bavuyemo umuryango mugari. Kuri ubu abarenga 400 bari muri uyu muryango.
Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023 bateguye igiterane ngarukamwaka mpererekanyabubasha cyo gusoza umwaka, kizaba gifite intego igira iti: “Ragira Intama Zange.” Iyi ntego ishingiye kuri Bibiliya mu gitabo cya Yohana 21:16. Kizabera mu kigo cya Kaminuza kuri stade.
Abazahererekanya ububasha ni abayobozi bacyuye igihe n’abashyashya baherutse gushyirwaho kugira ngo babasimbure. Bari mu nzego ebyiri ni ukuvuga urwego rw’imiyoberere n’akanama nkemuramaka.
Azaba ari ku Cyumweru kuva saa saba n’igice z’amanywa (13h30) kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00) zuzuye. Hazaririmba korari esheshatu, ebyiri zizaba zatumiwe n’enye zisanzwe ari iza RASA.
Izatumiwe:
– Saint Paul Choir
– Enihakore Choir
Iza RASA :
– Rangurura Choir
– Halal Worship Team
– Boaz Choir
– Tehillah Worship Team
Rt. Rev. Assiel Musabyimana Bishop azaba ahari kandi ni we uzaba ugihagarariye. Azaba aturutse mu itorero rya EAR Kigeme rikaba ari na Diocesse.
Uyu Muryango ukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, TikTok, Instagram, Facebook na X. Hose bitwa RASA UR HUYE. Ku batazabasha kukitabira bariyo bazagikurikirana live kuri YouTube channel yitwa Ububyutse Real Tv.
Cathedral ya EAR Saint Paul na Diocèse EAR Butare bari mu masengesho adasanzwe yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo kuva mu gitondo saa tatu kugeza saa mbili z’umugoroba. Aya masengesho azageza ejo ku wa Gatanu tariki 24 aho azahera saa tatu z’igitondo kugeza saa tanu z’amanywa.
Aya masengesho aba buri cyumweru ariko muri iki ho hari abatumirwa barimo umuhanzi witwa Mwenegihome wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Izabisiribanga n’Umuvugabutumwa Bakaragira Pascal. Na yo ari guca live kuri YouTube channel yabo yitwa Ububyutse Real Tv.
Iki giterane kizabera mu kigo cya Kaminuza kuri stade