Benshi ntibamuzi ariko abaramyi bakomeye bamutangira ubuhamya ko yababereye icyitegerezo.
Mu ibyiruka rye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yubahishije Imana mu kuyikorera ndetse Inkuru ze zamamara hose nk’umugabo wigirwaho byinshi mu mikorere ye. Ni umugabo wihebeye Injyana cyane ndetse wumve umuziki.
Incamake ya Ron Kenoly Paradise.rw ikugezaho ni uko ari umugabo w’imyaka 78, afatwa kimwe na ba Don Moen, Smith, Lenny le Blanc n’abandi
Atangira urugendo rwa muzika Ron Kenoly yatangiriye muri United States Air Force aho yabarizwaga mu gisirikare kugeza mu 1985 aho yatangiye kuyobora itsinda ryo kuramya no guhimbaza muri Jubilee Christian Center i San Jose, Californie. Bidatinze mu 1987 yahise asigwa amavuta y’ubushumba.
Umuzingo we wa mbere muri lebo (label) ya Integrity Lebal witwaga “Jesus Is Alive” ndetse “Lift Him Up”, ibona ibihembo bihanitse ku isi
Ubu ministeri ya Ron Kenoly yibanda ku gutoza no guha ubushobozi abayobozi bashinzwe kuramya no guhimbaza kandi ikora akazi gakomeye kuko imaze gushyigikira abayobozi b’amatorero barenga ibihumbi 80 ku isi aho afatanya n’abana be babiri Ron Kenoly Jr. et Samuel Kenoly, bazwi ku kabyiniriro ka Kenoly Brothers.