Imana ikomeje gukora akazi gakomeye. Mu gihe hambere wasangaha abaririmbyi benshi bava muri Gospel bakajya muri secular,kuri ubu ibintu bikomeje kwicurika aho abaririmbyi benshi bakomeje gutera uw’inyuma secular bakinjira muri Gospel.
Kuri ubu Ndatimana Philbert uzwi ku izina rya "Phil Godwin" wahoze aririmba ibishegu yasohoye indirimbo "Don’t cry" ikubiyemo ubutumwa buhumuriza bukanakomeza ababorozwa n’ibigeragezo.
Aganira na Paradise, Phil Godwin yagize ati: "DON’T CRY ni indirimbo ihumuriza ababaye abarizwa nibibazo n’ibigeragezo bitandukanye by’umwihariko abiringiye abantu bakabahemukira ndetse n’abagambaniwe".
Yakomeje agira ati: "Naje kugira iyerekwa ku muntu wiringiye abantu bakamuhemukira akarira arizwa n’ibibazo nibigeragezo ndetse n’imibereho,gusa aza kubona igisubizo mu ijambo ry’Imana ryanditswe muri Luka 7: 13 hagira hati: "Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.”
Phil Godwin ni umuririmbyi uvuka mu karere ka Gicumbi Intara y’amajyaruguru. Yatangiye kuririmba afite imyaka cumi 12 aho yaririmbaga muri korali yo ku ishuli ryo kucyumweru (Sunday School).
Gusa ubwo yageraga mu mwaka wa 3 w’amashuli yisumbuye yaje gutera umugongo inzira y’agakiza atangira kuririmba indirimbo zisazwe benshi bazi nkindirimbo zisi cyangwa secular ari nako yisanga mu isayo y’ibyaha yahoze atinya. Aha akaba yarigaga mu kigo cya MUKONO EAR. Aganira na Paradise yagize ati: "Icyo gihe ibihe byo gusenga byari byarangiye aho navugako nari naraguye burundu."
Ubwo yari mu isayo y’ibyaha yaje gupfusha a ngeze mumwaka wakane wamashuri y’ababyeyi bombi ubwo yageraga mu mwaka wa Kane w’amashuli yisumbuye kuva ubwo ubuzima busa nkaho bumubanye urusobe. Yagize ati: "Imibereho yanjye yaje kuba ikibazo mu muryango aho nabonaga ntawashobora kundengera haba mushuti n’abavandimwe."
Phil Godwin yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwiheba Imana yaje kumugarukaho iramusanga iramuganiriza iranamuhumuriza. Yagize ati: "Naje kugirirwa ubuntu nsurwa n’uwiteka mu nzozi ampamagara mu mazina yanjye numva ijwi rimbwira riti "injira muri Yesu kandi Gumamo".
Muri iryo yerekwa yongeye guhishirirwa inyungu yabona aramutse yongeye gukurikira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Maraika yakomeje amubwira ati ’Ninjye se w’imfubyi nkaba umugabo wabapfakazi’.
Aha ni bwo Imana yamuhishuriye ko azavamo umuririmbyi ukomeye akamamara mu Rwanda ndetse no mumahanga binyuze mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho yabonye mu nzozi hari umuntu uri kumuha microphone arangije aramubwira ati ’Ririmba’, hari mu mwaka wa 2015 .
Nyuma y’iryo yerekwa yaje gukomereza umuhamagaro mu itorero rya ADEPR doreko yakuriye mu itorero rya EAR (Anglican). Nyuma yo gusoza amashuli yaje gukomereza ubuzima mu mujyi wa Kigali aho yakomereje ubuzima bw’Umwuka mu itorero rya ADEPR MUHIMA aza no kubatizwa mu mazi menshi.
Nyuma yo kubatizwa Imana yamuzanyemo indirimbo zo kuyiramya aho yaje kwandika no gusohora indirimbo ya 1 mu mwaka wa 2017. Ni indirimbo kuri we afata nk’iyamugoye dore ko yatinze muri studio gusa cyera kabaye yaje gusohoka mu kwezi Kwa mbere 2018. Ni indirimbo yitwa "WARAKOZE MANA".
Ni indirimbo avuga ko yamusubijemo imbaraga bitewe n’uko yakunzwe cyane. Nyuma Yakomeje gusohora n’izindi ndirimbo n’ubwo yaratarabona uburyo bwo kwinjira mu itangazamakuru. Zimwe mu ndirimbo yasohoye ni: IJURU RYANZUYE, HUMURA, NDAZA VUBA, IMBARAGA, UCA INZIRA yakoranye na Theo Bosebabireba, BIREMWE NONAHA, UMUGAMBI
TAMBIRA IMANA na DON’T CRY yashyize hanze.
PhilGodwin arakataje mu muziki wa Gospel
Tewaari yariamanyi technology erikura,,genda mumaaso
Am so sorry my bestie and courage ❤️❤️❤️
Musore gutangira biragoye arko aho bigeze don’t give up
Phil G umwana twiganye komerezaho kd Imana ikomeze ikugende imbere mubyo ukora kd inzozi zawe izikuze mpaka. ndibuka dusangira kwisahani imwe kwishuri rero bityo nkwifuriza gutera imbere kd ukomeza kwizerera muMana bro🙏🙏🙏🙏
Ndabyibuka tubura umubyeyi ntibyari byoroshye ariko humura Never give up bro!