Shalom Choir yongeye guteguza abakunzi bayo ibihe byiza byo kwegerana n’Imana no kuyiramya.
Nibavuga Shalom Worship Experience, wumve igitaramo cy’imbonekarimwe cyateguwe na Shalom choir aho izegereza imitima Nyagasani mu minsi ibiri ni ukuvuga kuva tariki ya 22-23 Werurwe 2025 nk’uko iyi korali yabiteguje.
Shalom Choir ni imwe muri korali nziza zakoze umurimo w’Imana mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye aho yabashije kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino mu gihugu, ikaba ari imwe mu makorali ahagarariye Kristo neza mu mahanga yose binyuze mu ndirimbo nziza zizamura amavuta binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Umurage wayo ku kiragano cya none n’ejo hazaza ni ukwibutsa abacunguwe ko Kristo ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo. Mu ndirimbo z’iyi Korali harimo "Ku musozi wera" imaze amezi atatu ku musozi wa Media.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abumva ijwi ry’umwana w’intama kuzubaka igicaniro cyera ku musozi wera ugereranywa n’ururembo rwa Yerusalemu.
Abahamagawe n’abatoranyijwe kandi bibutswa ko isi ari icumbi kugira ngo bamaranire kuzatura muri gakondo y’abera binyuze mu ndirimbo "Iwacu ni mu ijuru".
Shalom Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge. Ikunzwe mu ndirimbo "Abami n’Abategetsi", "Nyabihanga", "Uravuga Bikaba" n’izindi.
Yaherukaga gukora igitaramo ubwo yataramiraga muri BK Arena tariki ya 17 Nzeri 2023 mu gitaramo bari bise Shalom Gospel Festival. Kuri ubu igeze imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise Shalom Worship Experience.
Shalom choir yateguye igitaramo gikomeye