× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shimwa Gaella ukunda cyane Papi Clever & Dorcas yabihamije asubiramo indirimbo yabo “Impamvu z’Ibifatika”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Shimwa Gaella ukunda cyane Papi Clever & Dorcas yabihamije asubiramo indirimbo yabo “Impamvu z'Ibifatika”

Umuhanzikazi ukiri muto mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Akaliza Shimwa Gaella, yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Imana n’umuziki wa gikristo ubwo yasubiragamo indirimbo “Impamvu z’Ibifatika” ya Papi Clever & Dorcas.

Indirimbo “Impamvu z’Ibifatika” ya Papi Clever & Dorcas, ni imwe mu ndirimbo zafashije benshi mu kwizera no gukomera mu byo bemera. Ubuyobozi bwa Holy Room buvuga ko icyatumye Gaella asubiramo iyi ndirimbo ari uko yayikunze cyane, ikamubera isoko y’imbaraga n’ihumure mu rugendo rwe rw’umwuka.

Nk’uko byasobanuwe na Christian Abayisenga, umuyobozi wa Holy Room ifasha Akaliza Shimwa Gaella, impamvu nyamukuru y’iyi cover ni uko “uyu mwana akunda cyane iyi ndirimbo kuko imutera imbaraga zo gukomeza gukunda Imana, ndetse akunda n’uburyo Papi Clever na Dorcas bakorera Imana n’ishyaka ryinshi.”

Mu kiganiro na Paradise, Christian Abayisenga yakomeje avuga ko binyuze muri iyi ndirimbo, Gaella yashakaga gukangurira abantu gukomeza gukunda Imana no kuyizera, haba mu bihe byiza cyangwa mu bigeragezo, mu mashimwe cyangwa mu bihe bikomeye.

Indirimbo “Impamvu z’Ibifatika” ubwayo ni igihangano cyubatse imitima ya benshi kuva cyasohoka muri Gashyantare 2025, aho Papi Clever & Dorcas baririmbamo ubutumwa bukomeye bushingiye ku buhamya bw’umukristo uhamya ko afite “impamvu z’ibifatika” zo gukomeza gukurikira Yesu, kuko agakiza ke kamuhinduriye ubuzima.

Mu magambo arimo ubutumwa bwo gukomeza ukwizera, bagira bati: “Mfite impamvu z’ibifatika, erega agakiza kawe Yesu kampinduriye ubuzima.”

Akaliza Shimwa Gaella, umaze kuba izina rikomeye muri gospel Nyarwanda bitewe n’uburyo asubiramo indirimbo zikunzwe, yaherukaga gukundisha abantu indirimbo nka “Nzamutegereza” (cover ya True Promises), “Nkurikira” (cover ya Israel Mbonyi ft Adrien Misigaro), “Majina Yote Mazuri”, ndetse n’iyitwa “Niho Muzaba”, zose zamuhaye izina ry’umuhanzi ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Gaella yakomeje kugaragaza ko umuziki atawufata nk’akazi gusa, ahubwo ko awufata nk’uburyo bwo gusangiza isi ubutumwa bwiza bw’agakiza no kugaragaza urukundo rwe n’ukwizera kwe mu Mana. Ubutumwa bwe bukubiyemo gukomeza kwibutsa Abakristo ko “ibihe bizasimburana ariko ko tuzakomeza gukomera,” nk’uko amagambo y’indirimbo abivuga.

Kuba Akaliza Shimwa Gaella yarasubiyemo “Impamvu z’Ibifatika” byongeye kugaragaza ko uyu mwana afite umutima wo gukorera Imana no gusangiza abandi imbaraga abona mu ndirimbo zafashije ubuzima bwe.

Binagaragaza uburyo umuziki wa Papi Clever & Dorcas ukomeje kugira ingaruka nziza ku rubyiruko rw’Abakristo mu Rwanda no mu karere. Mu butumwa bwe, Gaella yibutsa ko “gukurikira Yesu atazigera abyicuza,” kandi koko afite impamvu z’ibifatika zimusunikira gukomeza gukora indirimbo zihimbaza Imana no gukomeza kubaka abizera mu kwizera kwabo.

Akaliza Shimwa Gaella

Reba Indirimbo Impamvu z’Ibifatika yasubiyemo kuri YouTube, ufatanye na we kuba umuhamya w’ibyo Imana yagukoreye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.