“Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.
Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n’amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n’akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw’impinja.
Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.
“‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”
Nakugwije nk’ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n’umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.
“Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
“‘Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.
Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z’impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y’ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.
Nkurimbishisha iby’umurimbo kandi nkwambika ibitare by’izahabu ku maboko, n’umukufi mu ijosi ryawe.
Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n’impeta zo ku matwi, n’ikamba ryiza ku mutwe wawe.”
Sinzi ubuzima uri kunyuramo. Sinzi ibyo ubona imbere yawe. Uno munsi ndakwaturaho kubaho!
©️📩You can access all my daily devotions by liking my Facebook page @
– Bishop Dr. Fidele Masengo