× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi avuze amateka atangaje afitanye na Theo Bosebabireba anamutura indirimbo "Igikuta"

Category: Entertainment  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tonzi avuze amateka atangaje afitanye na Theo Bosebabireba anamutura indirimbo "Igikuta"

Afite imirimo nk’iya Dorcas wo muri Bibilia, wagira ngo ni Kalebu, imbaraga yatangiranye ntizigeze zigabanuka, ibyo yasezeranye n’Uwiteka ubwo yari i Kadeshi n’i Galeadi bimwe byarasohoye, akaba agitegerezanije ukwizera ibitarasohora.

Amaze gukusanya ibihembo bitabarika abikesha ishyaka no kwitangira umurimo w’Imana. Abateguye Muzic Nyarwanda Upende bambera abahamya, Gospel Callertoune Award yayibitseho. Ni umwe mu bakunze kwifashisha nk’umukemurampaka mu marushanwa ya Gospel.

Kuva mu bwana bwe, ntiyigeze yinubira kuririmba, ahubwo yakomeje kwitanga amaramaje nk’uko Pawulo yahirimbaniraga kuba icyitegerezo cy’Imirimo myiza.

Nk’uko yatongeraga Timoteyo kurwana Intambara nziza yo kunesha, uko ni ko Tonzi nawe ahora ashishikariza abandi baririmbyi b’ikiragano gishya kwihanganira inzira y’inzitane yuje amahwa ndetse n’ubunyereri ariko akabaha ibihamya bifatika ndetse akanabakomeresha ubuhamya buherekejwe n’ibihamya.

Kuva mu bwana bwe hamwe umuntu aba yitwa "Putsuli" kugeza magingo aya yaranzwe no kubana amahoro na buri wese nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba.

Ibi byatumye Imana imuhundagazaho inshuti nyinshi zingana n’ubushishi bukikije ubuto. Ku bw’ibyo nyuma yo gusohora indirimbo "Igikuta", twamubajije mu bo ayitura, atazuyaje, ku ikubitiro yatuye iyi ndirimbo umuhanzi Theo Bosebabireba umwe mu baririmbyi bahuye n’ibikuta byinshi.

Nyuma yo gutangariza Paradise.rw ko mu b’imbere batuwe iyi ndirimbo harimo Theeo Bosebabireba, twahise tubona umwinjiro wo kumubaza ibibazo bitandukanye kuri uyu muhanzi uzwi nk’umuravumba.

Abajijwe uko yakiriye inkuru yo kuba uyu muririmbyi yarasubukuye ibikorwa by’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR yarerewemo, Tonzi yagize ati: "Iyo abantu babana cyangwa bakorana hari igihe bitagenda neza, ikiza ni uko gushakira hamwe ibisubizo bigamije gukemura ibitagenda neza ari indangagaciro nziza cyane igamije kubaka. Ni byiza ku mpande zose niba bibafitiye akamaro". (aha yavugaga ko ADEPR na Theo Bosebabireba bafashe umwanzuro mwiza).

Yabajijwe kandi urwibutso afite kuri Bosebabireba, asubiz agira ati: "Urwibutso mufiteho, Théo ni inshuti yanjye tumaze igihe kinini tuziranye kandi duhurira mu bikorwa birandukanye byo kwamamaza inkuru nziza.

Urwibutso rurenze kera nigeze kumutumira kuza kuririmba ahantu ndumva ari muri 2008 hanyuma ari kuririmba bamuha amafaranga, amafaranga yuzura mu mifuka yose y’ipantalon ye n’ishati birahengama. Yarangije kuririmba tujya mu cyumba kindi ngo abashe gukuramo amafaranga abone kugaruka, icyo gihe yambwiye ijambo ngo ’ni ubwa mbere nakiriye amafaranga angana gutya ndi kuririmba’.

Abajijwe impamvu amutuye iyi ndirimbo, yagize ati: "Yego nawe iyi ndirimbo ni iye, mu ntambara zose yagiye anyuramo Imana yagiye imukuriraho ibikuta, n’uyu munsi ni umutsinzi no kurushaho, turamukunda kuko ni impano nziza mu muryango w’abana b’Imana. Nakomereze aho arakunzwe kandi arashyigikiwe".

"Igikuta" indirimbo nshya ya Tonzi, ni imwe mu ndirimbo zikoze neza, yaba mu myandikire, mu majwi, mu micurangire ndetse no mu mashusho meza ikaba yarakozwe na Eliel Filmz mu buryo bw’amashusho mu gihe amajwi yakozwe na rurangiranwa Producer Boris. Tonzi yasohoye iyi ndirimbo ku isabukuru ye mu gushimira Imana ikomeje kumurinda.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHY "IGIKUTA" YA TONZI

Tonzi afite amateka aremereye mu muziki wa Gospel

Theo Bosebabirea yatuwe indirimbo "Igikuta"

Tonzi yahishuye amateka afitanye na Theo Bosebabireba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.