Travis Montorius Greene wamamaye nka Tvavis Greene utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yavukiye, akomeje kwemeza isi binyuze mu bikorwa biri gutuma benshi bamukurira ingofero.
Travis Greene ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel ku isi dore ko amaze guhatanira ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards. Umwaka ushize yari agiye gutaramira mu Rwanda, hazamo kidobya ntiyakandagira i Kigali. Icyo gihe yashinje abari bamutumiye ubunyamwuga bucye. Yatangaje ko akunda abanyarwanda ndetse akaba yizeye kuzabataramira vuba.
Kuri ubu umuziki wa Travis Greene ukomeje gufata bugwate abatuye Isi. Ibi bigaragarira mu ndirimbo ye nshya "Lay It Down" imaze icyumweru iri hanze, akaba yarayikoranye n’Itorero abarizwamo Forward City. Ni indirimbo ibyinitse cyane, ikaba yarishimwe na benshi. Ntajya yicisha irungu abakunzi be dore ko buri cyumweru abaha igihangano gishya.
Indirimbo ye nshya "Lay It Down” itanga amashanyarazi iri mu mushinga wabo utegerejwe na benshi, “Strike the Ground,” uteganijwe gusohoka ku ya 6 Ukwakira 2023. Irimo ubutumwa buhumuriza bw’indirimbo bushishikariza abayumva kureka imitwaro yabo, amaganya, n’ubwoba kuri ’Isumbabyose,’ utigera uhungabana kandi utegereje amaboko afunguye.
Ibintu 5 wamenya kuri Travis Greene
1. Yaririmbiye Perezida wa Amerika: Nk’uko Hollywoodlife.com yabyanditse, Travis Greene afite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel dore ko ari mu bahanzi mbarwa baririmbye mu birori bya Donald Trump ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu cy’igihangange ku Isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaririmbye indirimbo "Intentional" ndetse na "No Regrets", benshi barizihirwa cyane.
2. Yaciye agahigo kuri Billboard: Indirimbo ye "International" yaciye agahigo inshuro nyinshi kuri Billboard urubuga rwa mbere ku Isi mu gukora intonde z’indirimbo zikunzwe, aho iyi ndirimbo yahize izindi zose za Gospel [Billboard Magazine Top Gospel Songs Chart]. Ni muri cya gihe yaririmbaga mu irahira rya Donald Trump.
3. Yatuye mu duce dutandukanye: Travis yavukiye muri Dlaware ho muri Amerika, akurira muri Warner Robins muri Georgia. Nyuma yaje kwimukira mu mujyi wa Charlotte mu Majyaruguru ya Carolina hamwe n’umugore we Jackie Greene. Baje kwimukira muri Columbia mu Majyepfo ya Carolina ari na ho yatangirije itorero ndetse aba ari na ho abana be bakurira.
4. Akoresha cyane imbuga nkoranyambaga: Travis akunda kumenyekanisha umuziki we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram na Twitter. Icyakora ikindi azwiho ni uko atajya yemera kuganzwa no kuyoborwa n’ibitekerezo by’abantu ku mbuga nkoranyambaga.
5. Yahuye na byinshi bikomeye mu buzima: Travis iyo atanga ubuhamya bwe, avuga ko yazutse! Uretse gukura atazi Se kuko yapfuye afite imyaka 4 yishwe n’indwara yitwa ’Aneurism’, Travis yabonye igitangaza cy’Imana ndetse we avuga ko yazutse rwose kuko yahanutse mu nyubako igeretse kane (Etaje enye) mu Budage, ariko Imana ikora ibitangaza ntiyagira icyo aba. Aha niho ahera avuga ko yazutse kuko yari yabazwe mu bapfuye ubwo yakoraga iyo mpanuka.
Ubwo Travis yaririmbaga "Intentional" mu irahira rya Trump
RYOHERWA N’INDIRIMBO "LAY IT DOWN" YA RAVIS GREENE
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NARA" YA TRAVIS GREENE FT TIM GODFREY