Bwa mbere mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro akabyiniro ka Gospel [Gospel Club] ku gitekerezo cy’umusore witwa Joshua Tuyitakire usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro.
Joshua Tuyitakire yakuriye mu muryango w’abakristo, agakunda kubaza nyina aho abakristu bajya kuruhukira. Ku bw’amahirwe, yisanze mu myidagaduro mu mashuri yisumbuye aho yari Umuyobozi w’imyidagaduro n’umuco nyuma aza kuba umunyamakuru w’imyidagaduro kuri TV 10.
Kuva aho, ibyasaga nk’aho ari urujijo byahindutse igitekerezo gihuza abantu bava mu buzima butandukanye bafite intego yo kubegeraza Imana no gusengera hamwe batitaye ku madini yabo.
Gutangiza bwa mbere Akabyiniro ka Gospel mu Rwanda ni igikorwa cyateguwe na Tuyitakire. Byabaye kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2023, kuri St Paul mu mujyi wa Kigali.
Joshua ashyigikiwe n’inshuti n’umuryango, yerekanye uburyo yishimiye gutangiza aka kabyiniro ka Gospel, ashimira abantu bose bamushyigikiye. Mu baririmbyi batandukanye bitabiriye kumurika harimo Eric Mucyo, Bosc Nshuti, Jimmy Star na Chris Hart n’abandi.
Joshua Tuyitakire yabwiye The New Times ducyesha iyi nkuru ko yashakaga gukora ikintu gihuza itorero n’imyidagaduro. Ati: “Nashakaga gukora ibirori bishingiye ku butumwa bwiza buhuza ubutumwa bwiza n’imyidagaduro. Ndifuza kubona abakora Gospel n’abahanzi b’Isi basengera hamwe ntitaye ku muziki bakora”.
Yisunze Bibiliya, yakomeje ati: “Ibintu byose byaremwe n’Imana, ku Mana. Imyidagaduro ni iy’Imana. Twunguka gusenga. ”
Yavuze iki gikorwa kizajya kiba rimwe mu kwezi. Ku nshuro ya kabiri, yavuze ko azatumira abahanzi babiri gusa, umuririmbyi w’isi n’uwa Gospel hamwe na ’Storyteller’ uzasangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe kugira ngo atinyure n’abandi.
Joshua Tuyitakire niwe wagize iyerekwa ryo gufungura Akabyiniro ka Gospel