× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugore w’umuyisalamukazi yariganijwe abeshywa kujyanwa i Maka

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Umugore w'umuyisalamukazi yariganijwe abeshywa kujyanwa i Maka

Mu nkingi zigize Islamu buri mu islamu aba agomba kuzubahiriza, harimo gukora umutambagiro mutagatifu i Maka kuri Kaaba, hafatwa nk’inzu y’Imana.

Usanga rero nubwo akenshi biba bigoye kubera amikoro, ariko aba islamu barigomwa bagashaka ubwo bushobozi kugira ngo bagera i Maka.

Umugore witwa Muhawenimana Josephine, uvuga ko yishyuye amafaranga umwe mu ba Sheihk akayashyira kuri konti ye bwite amwizeza kujya ku rutonde rw’abazajya i Maka, igihe cy’urugendo cyaje kugera gusa ntiyarurangije yarukuriwemo mu nzira ubwo bari bageze i Dubai, nkuko iyi nkuru dukesha IGIHE ibivuga kuko yasanganwe visa y’impimbano.

Uyu mugore akomeza avuga ko kwitegura uru rugendo byamutwaye agera ku 6800$ akavuga ko 4000$ asanga million 4 Frw yasabwe kuyashyira kuri konti bwite y’uwo mushehe wari wamwijeje kumujyanana n’abandi.

Yagize ati; "Yarambwiye ngo nyashyire kuri konti ye ngira amakenga nyishyura mvuga ko ari ayo kujya mu mutambagiro mutagatifu. Ni ababeshyi kuko ubwo basomaga urutonde rw’abagiye kujya i Maka bavugiye mu ruhame ko hari bugende 46 mu gihe ku rutonde rwabo bari banditse 44 nyuma barambwira ngo ninjire mu modoka n’abandi kugira ngo abaza kugenzura baze kubona ko ari 46".

Gusa ngo ubwo yageragezaga kugaragaza ko hari amakosa yakozwe, yahise akurwa ku rubuga rwa Whatsapp yari ahuriyemo n’abandi bari kumwe mu rugendo.

Mufti wungirije w’u Rwanda yavuze ko uyu mugore batamuzi kandi ko ubusanzwe hari inzira bicamo ku bashaka gukorana urugendo rujya i Maka binyuze mu mucyo. Yongeraho ko uwo Musheikh wakoze ayo makose yakabikurikiranweho ku giti cye bititiriwe RMC kuko ngo muri 86 basabye kugezwa i Maka baciye mu nzira y’umucyo babigejejweho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.