× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubaye uzi ubwenge ntiwasubira muri aya makosa 10, kuyakora inshuro ebyiri ni sakirirego

Category: Words of Wisdom  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Ubaye uzi ubwenge ntiwasubira muri aya makosa 10, kuyakora inshuro ebyiri ni sakirirego

Dore amakosa icumi umuntu uzi ubwenge adakora inshuro ebyiri kuko abyicuza bidasubirwaho.

Buri wese ashobora kugira intego y’ubuzima akayigeraho nk’uko kandi buri wese yiha umurongo ngenderwaho maze ibyo akora bikivugira we atavunitse. Hari ibikorwa abantu bakubonana bakavuga bati nyamura uyu muntu azi ubwenge.

Dore amakosa icumi umuntu uzi ubwenge adakora inshuro ebyiri

1. Kugirira icyizere gikabije umuntu cyangwa ikintu utezeho ibisubizo ku bibazo byawe.

2. Gukora ikintu kimwe mu buryo bumwe wizeye umusaruro utandukanye.

3. Guhubuka cyangwa kutihangana bihagije mu mibereho no mu byo ukora.

4. Gusesagura umutungo cyangwa kutamenya uko ureshya mu kuwukoresha.

5. Kutibuka icy’ibanze cyangwa icy’ingenzi kigamijwe mu buzima no mu byo ukora.

6. Guhitamo inzira y’ubusamo cyangwa yoroshye kurusha izindi.

7. Kwishushanya cyangwa kwibera mu ikinamico mu buryo ubaho no mu byo ukora.

8. Kugerageza gushimisha bose.

9. Guhora wigaragaza nk’uhohoterwa, usagarirwa.

10. Kugerageza guhindura umuntu aho guhinduka ubwawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.