× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubudasa bwo gukora indirimbo zo mu gitabo - Ibintu 4 byahiriye Papi Clever na Dorcas - (VIDEO)

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Ubudasa bwo gukora indirimbo zo mu gitabo - Ibintu 4 byahiriye Papi Clever na Dorcas - (VIDEO)

Ibintu biranga ubudasa bwa Papi Clever na Dorcas mu gukora indirimbo zo mu gitabo.

Mu gihe Papi Clever na Dorcas bategura igitaramo "Yavuze Yego Live Concert", Paradise.rw yibajije byinshi ku miririmbire yabo ndetse n’uburyo ki bahisemo gukora izi ndirimbo zo mu gitabo, icyo bihariye ndetse n’ubudasa mu kuzikora.

Iri tsinda Papi Clever na Dorcas ryatangiye gukora izi ndirimbo mu myaka mike ishize nyuma y’abandi bahanzi batandukanye bazihuriyeho. Kuva mu 2019 ubwo bari bamaze gukora ubukwe, bahise batangira kuririmbana nk’itsinda.

Mu mboni za benshi mu bakurikirana n’ibya muzika ya Gospel, bemeza ko iri tsinda rya Papi Clever n’umufasha we Dorcas ari ryo ryakoze mu buryo bw’umwimerere izi ndirimbo zo mu gitabo kugeza aho bibagejeje ahantu hashimishije.

1. Kuzikora nk’uko ziririmbwa

Byagaragaye ko bamwe mu bazikoraga mbere ndetse hari n’abandi na magingo aya bazikora ariko bagashaka kuzisanisha n’injyana ya b’ubu (modernisation), ibi byagiye bitambamira uburyohe bwazo ndetse zibihira abarokore.

Papi Clever na Dorcas bo iyi ngingo bayitayeho bazirimba nk’uko zamye kandi zihembura abantu benshi.

2. Kudahindagura amanota yazo

Kuba Papi Clever na Dorcas bitondeye imikinire y’izi ndirimbo mu mitondagurire y’amanota (note), byagize uruhare mu gukundwa kw’izi ndirimbo kuko abandi bazikora mu manota mashya baziha ubundi buryohe butari ubw’umwimerere ukumva ziryoshye ariko zitagera ku mutima. Ibi twabibonye kenshi kuko hari n’abandi bagiye baziha ritime z’ab’ubu nka (Zouk, zulu, ibisirimba ) ugasanga indirimbo ya ritime y’injyana yitonze iravuduka.

3.Kudahina ibitero cyangwa ngo bihuzwe ahubwo zikaririmbwa uko ziresha

Bamwe mu bazirimbye bajyaga bazihina ibitero ugasanga indirimbo yagenewe ibitero 7 bahuje bitatu bya mbere ndetse n’ibindi bisigaye bigahinirwa mu gitero cya kabiri. Ibi byagiye bicanga abantu ugasanga indirimbo isobanukiye mu nyikirizo nyamara ibitero byabaye agatogo. Papi Clever na Dorcas babyitayeho cyane bazirekera umwimerere wazo.

4. Gucuranga umuziki muke udasakuza ndetse zikagira volume iringaniye

Umuziki kimwe n’icyerekezo ugenera indirimbo (arrangements) ahanini biha imbaraga cyane indirimbo bigatuma indirimbo yumvikana cyane cyane ibikubiyemo (Fond et forme). Iyo wumvise volume ndetse n’uguhindagurika kw’amanota mu muziki (progression) no kwitsa mu buryo bwo gutondagura ijambo ku rindi muri izi ndirimbo ni bwo wumva uburemere bw’amagambo abazihimbye bitayeho.

Icyerekezo cya Papi Clever na Dorcas n’ubudasa bwabo

Baganira na Paradise TV basobanuye ko nubwo bakora izi ndirimbo zo mugitabo batazareka isoko y’indiri njyana z’ibihambano by’umwuka kududubiza muribo .

Icyerekezo cyabo ni ukuzajya babikora byose kuko zimwe mu ndirimbo za Papi Clever zikundwa na magingo aya.

Igitaramo Yavuze Yego Concert

Ni cyo gitaramo cyabo cya mbere kandi bakaba biteguye gushimisha abazacyitabira

Iki gitaramo kizaba kuya 14 Mutarama 2023 muri Camp Kigali guhera saa cyenda z’amanywa. Muri iki gutaramo bazafatanya n’abahanzi batandukanye barimo Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Kwinjira ni ubuntu, gusa imyanya y’ubuntu yarashize hasigaye "Invitations" ziri kuboneka kuri: 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 30,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP.

Uhawe ikaze mu gitaramo cy Papi Clever na Dorcas

REKA IKIGANIRO PARADISE TV YAGIRANYE NA PAPI CLEVER NA DORCAS

IKIGANIRO N’ABANYAMAKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Biratangaje iyo muvuga ko uko baziririmba ari umwimerere kandi nyamara atariko biri. Mujye muvuga ko baziririmbye bihuye n’uko abanyarwanda baziririmba cg bazimenyereye ariko umwimerere w’abazihimbye rwose mu barokore ntawo tugira! Muzajye mu ishakiro inyuma murebe uko zitwa mu ndimi original zanditswemo mbere y’uko zihindurwa mu kinyarwanda hanyuma muzumve mu ndimi original muzasanga twarataye umwimerere wazo ahubwo.
Icya 3 n’icya 4 mwavuze byo rwose nibyo bazicuranze neza bitarimo ibikabyo, Imana ibibahere umugisha

Cyanditswe na: stella  »   Kuwa 14/01/2023 10:14