× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubugizi bwa nabi ku bakristo bumaze gufata indi ntera mu Buhinde

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Ubugizi bwa nabi ku bakristo bumaze gufata indi ntera mu Buhinde

Agatsiko k’abantu bambaye imyenda nk’iy’indwanyi za kera zo mu bwoko bw’aba Sikh, bagabye igitero ku rusangera rwo muri leta ya Punjab, bakomeretsa abatari bake banangiza imitungo myinshi y’urusengero.

Itorero rya Rana Ministries mu cyaro cya Rajewal, ni ryo ryatewe n’abo bagabo bari bitwaje imyambi, imiheto n’amacumu.

Thomas umwe mu bagize itorero ryatewe yagize ati "Ibi bitero bitoto bikunze kugabwa, ku bafite imyizere itiganje mu gihugu ari bo twe abakristu".

Abakristu bagize 2.3% by’Abahinde bose, aho itorero ry’Abahindu ari 80% by’abanyagihugu bose, gusa ubuyobozi bwavuze ko bugiye guhagurukira iki kibazo.

Umuryango Open Doors wo muri America ushyira u Buhinde ku mwanya wa cumi mu bihugu bitoteza abakristu kurusha ibindi ku isi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.