Menya ubuhakanyi bwa Kristendomu ndetse unibaze kuki hari abantu benshi banga urunuka izina rya Yesu ubwaryo n’iry’Ubukristo?
Abantu benshi cyane batari Abakristo bageze aho banga urunuka izina rya Yesu ubwaryo, babitewe na Kristendomu, n’imyifatire y’abayoboke bayo kandi ari bo bakekwagaho kuba bakurikiza inyigisho za Kristo.
Hari amahanga menshi yagiye ababazwa cyane na Kristendomu, n’abayoboke bayo, kandi ibyo bigakorwa mu izina rya Yesu, icyakora nta gushidikanya ko ubwoko bwa Kiyahudi ari bwo bwahababariye kurusha ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose.
Muri iki gihe cyacu, urwango Kristendomu yari ifitiye Abayahudi rwaje gukara cyane mu gihe cy’igikorwa kigamije kumarira Abayahudi ku icumu, igikorwa cyasojwe na Nazi. Nubwo impamvu zabiteye ari nyinshi, ariko nta wakwirengagiza ko amadini yabigizemo uruhare rukomeye cyane.
Ndetse n’iyo hagira abantu bamwe bo muri Kristendomu bashaka kubihakana, ariko byonyine birahagije kuba “Abakristo,” b’Abagatolika n’Abaporotesitanti, baragiye bivanga mu bikorwa by’ubwicanyi cyangwa bakanga kwita ku bahohoterwa.
Mu gitabo cye yise A Jew Today, uwitwa Elie Wiesel yagize icyo avuga ku buryo Abayahudi babona ibintu muri aya magambo ngo “byakumvikana bite ko umuntu nka Hitler cyangwa Himmler baba bataraciwe muri kiliziya?
Ko Pio wa 12 yaba atarigeze yigisha ko ari ngombwa, ndetse ko binakwiriye kwamagana Auschwitz hamwe na Treblinka? Ko umubare munini w’abapolisi ba S.S wavugwagaho kuba wari ugizwe n’abizera bakomeje kuba indahemuka ku Bukristo bwabo kugeza ku iherezo? Ko haba hari abicanyi bajyaga bajya kwicuza ibyaha byabo muri ubwo bwicanyi? Kandi ko abo bose baba barakomokaga mu miryango ya gikristo bakaba baranahawe uburere bwa gikristo?”.
None se ubwo, bishoboka bite ko hagira uwumva ko Abayahudi bashobora kugera ubwo bizera umuntu runaka ufite izina rifitanye isano n’amarorerwa bagiye bagirirwa haba mu bihereranye n’amahame mbwirizamuco cyangwa mu buryo bw’umubiri, mu binyejana byinshi byahise?
Ubundi se, uretse gutotezanya mu buryo butaziguye, ni uruhe rugero ruhereranye n’amahame mbwirizamuco ibihugu bivuga ko ari ibya “gikristo” byaba byarahaye ibindi bihugu byo ku isi? Nta rundi uretse intambara z’urudaca, intambara z’Abanyamisaraba n’intambara “ntagatifu.” Ndetse n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose kimwe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose na zo zatangiriye mu bihugu byiyita ibya “gikristo.”
Mbese bishobora kuvugwa ko amahame mbwirizamuco ya “gikristo” yaba ari intangarugero? Urugero nka SIDA, irimo irayogoza ibintu mu bihugu bigizwe ahanini n’abantu bavugwaho kuba ari Abakristo. Amahano akorwa n’abayobozi ba Kristendomu nta wutayazi.
Abamamariza ubutumwa kuri za televiziyo barangwa no guta umuco, bagiye banyunyuza imitsi ya rubanda babavomamo za miriyoni na za miriyoni z’amadolari none ubu bakaba babaho nk’abami, abayobozi ba kidini bendana n’abo bahuje ibitsina ku buryo bamwe muri bo bakurikiranwa n’ubucamanza kubera amahano yo gufata ku ngufu utwana tw’uduhungu;
Ibyo ni bimwe gusa mu byo abantu batari Abakristo bazi ku bihereranye n’ibiranga Ubukristo—bene ibyo bikorwa bishyira ikizinga ku izina rya Yesu, kubera ko “Abakristo” bihandagaza bavuga ko ari abayoboke be.
Kuki Kristendomu idakwiriye kwihandagaza ivuga ko ihagarariye Yesu n’Ubukristo bw’ukuri?
(b) Ni uwuhe muburo Ibyanditswe byatanze ku bihereranye n’uko hari kuzabaho abahakanyi baca ukubiri n’inyigisho za Yesu?
Byongeye kandi, idini rya Kiyahudi kimwe n’iry’Abayisilamu baterwa ishozi n’ibikorwa byo gusenga ibigirwamana bikorwa muri kristendomu, kandi koko ni mu gihe. Inyigisho nyinshi za kristendomu zidashingiye ku Byanditswe, twavuga nko kuramya Mariya bamwita “Nyina w’Imana,” ayo madini ntazemera.
Inyigisho y’ubutatu yo, Abayahudi barayisuzugura mu buryo bwihariye kubera ko ngo iciye ukubiri n’inyigisho shingiro y’idini rya Kiyahudi—ishingiye ku gikorwa cyo kuyoboka Imana imwe gusa kandi gikubiye muri aya magambo ngo “umva, wa bwoko bw’Abisirayeli we; Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.”—Gutegeka 6:4.
Ibitotezo byasojwe na Kristendomu, intambara zayo, ubuhenebere, uburyarya, n’inyigisho zitukisha Imana ntibishobora kubabarirwa, kandi ibyo si abantu bonyine babibona batyo ahubwo n’Imana Ishobora Byose ni ko ibibona.
Ngiyo impamvu rero ituma Abahamya ba Yehova, batabarirwa muri Kristendomu, nubwo ari abayoboke ba Kristo. Ku rundi ruhande nanone, Kristendomu ntabwo ibarirwa mu Bukristo bw’ukuri. Mbese dushatse kuvuga ibintu uko biri, twavuga ko agasanira gato kari hagati ya Kristendomu n’Abakristo ba mbere ari igikorwa cyo gukoresha izina rya Yesu gusa.
Ariko se, ubwo inyigisho za Yesu zari nziza cyane kandi ari ingirakamaro, ni gute bene ubwo buhakanyi bwaje kubaho?
Koko rero, Yesu ubwe kimwe n’abanditsi b’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, abantu bakunda kwibeshyaho bakabyita Isezerano Rishya, bari barahanuye ko hari kuzabaho Abakristo b’ibinyoma kandi ko hari kuzabaho abahakanyi baca ukubiri n’inyigisho za Yesu (Ibyakozwe 20:29, 30; 2
Abatesalonike 2:1-12; 1 Timoteyo 4:1-3; 2 Petero 2:1, 2). Dukurikije Matayo 7:21-23, Mesiya ubwe yari kuzacira urubanza abo bahakanyi kubera iyo myifatire yabo kandi akababwira ati “sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.”—Gereranya na Matayo 13:24-30, 37-43.