Mu Burengerazuba bwa Parike nini y’umwamikazi Elizabeth, amakuru aravuga ko umuyobozi w’ingendo z’abakirisitu bo muri Uganda, Eric Alyai, umugabo n’umugore b’abanyamahanga barashwe, barapfa.
Ku wa 17 Ukwakira 2023 ni bwo bikekwa ko aba bakristo bishwe n’umutwe w’iterabwoba wa kisilamu bo mu ngabo z’ubumwe bwa demokarasi (ADF) mu karere ka Kasese.
Eric Alyai w’imyaka 40, umukerarugendo w’Ubwongereza David Barlow n’umugore we wo muri Afurika y’Epfo, Celia Barlow w’imyaka 51, bivugwa ko bishwe saa kumi n’ebyiri n’igice.
lnzego z’umutekano zivuga ko ku muhanda wa Katwe, umuhanda wa L. Nyamununka na Kabatooro, umuturage wo muri ako gace yiboneye icyo gitero ubwo yavaga gusenya inkwi. Yavuze ko yumvise urusaku rw’amasasu arihisha.
Igihe abahezanguni b’Abayisilamu begeraga imodoka ya ba mukerarugendo, baranguruye amajwi bati: “Turabizi ko uri abantu bashyigikiye abakristu bo muri Uganda kandi uza mu izina rya ba mukerarugendo,” niko uyu muturage abitangaza. Yakomeje ati: "Hanyuma barabarasa nyuma batwika imodoka ."
Amakuru avuga ko Alyai yari azwiho kujyana ba mukerarugendo mu mahoteri y’abakirisitu i Kasese, akaba yarabafashaga kwinjiza amafaranga mu itorero ryaho, ndetse akajyana na ba mukerarugendo b’abakristo mu nsengero za Kasese.
Itsinda ry’umutekano Crisis24 rivuga ko abayobozi bakeka iterabwoba rya ADF muri ubwo bwicanyi. Ubusanzwe ADF ikorera mu Burengerazuba bwa Uganda, yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera mu mpera za 90.
ADF ifatwa nk’imwe mu mitwe yica cyane yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC. Muri 2019 ADF yigabanyijemo ibice bibiri, imwe ihurira mu ntara ya kisilamu Intara yo muri Afurika yo hagati. Guverinoma y’Amerika mu 2021 yavuze ko ADF ari umuryango w’iterabwoba w’amahanga ufite aho uhurira na Leta ya Kisilamu.
Alyai, utuye muri komine ya Entebbe mu Karere ka Wakiso, asize umugore we, Ruth Mutamba, n’umwana muto. Abantu benshi muri Kasese ubu bari kurizwa n’urupfu rwa Eric Alyai. Umwe ati: "Yari azwiho akazi keza mu bukerarugendo anashyigikira umurimo w’Imana mu burengerazuba bwa Uganda."
Itsinda ryitiriwe ADF ryakekwagaho kwica ku ya 16 Kamena abanyeshuri 37, abenshi muri bo bakaba ari abakirisitu, mu macumbi y’ishuri ryigenga i Mpondwe, mu Karere ka Kasese.
Itegeko Nshinga rya Uganda n’andi mategeko ateganya ubwisanzure bw’amadini, harimo n’uburenganzira bwo kwamamaza ukwemera k’umuntu no kuva mu kwizera kumwe ukajya mu rindi torero. Abayisilamu ntibarenze 12% by’abaturage ba Uganda, bakaba babarizwa cyane mu burasirazuba bw’igihugu.