Icyizere cyo kubaho ni gike ndetse ibikorwa by’abantu biri kugira ingaruka kuri kamere y’Isi.
Ibyahanuwe muri Bibiliya biri gusohora ndetse abantu bakunda kwibaza niba imimerere yo ku isi izarushaho kuba myiza cyangwa izaguma uko imeze uku tubona isi cyangwa izaba mibi kurushaho.
Kugira icyizere cyo guhinduka ku isi bishobora kukugirira akamaro.
Hari abantu benshi kandi bashingira ku byo abahanga mu bya siyansi bavuga ku birebana n’uko bizagendekera umubumbe w’Isi mu gihe kiri imbere, bakumva ko gukomeza kugira ibyishimo n’icyizere bigoye. Reka turebe bimwe mu bintu biteye ubwoba abantu bavuga, bikunze no kugarukwaho mu makuru.
Mu mwaka wa 2002, Ikigo gikomeye cy’i Stockholm Gishinzwe Kwita ku Bidukikije cyatanze umuburo kivuga ko abantu nibananirwa kugabanya ingaruka mbi ibikorwa byabo bigira ku bidukikije bibwira ko barimo babungabunga iterambere mu by’ubukungu, ibyo bishobora kuzatuma haba “ihindagurika rikomeye ry’ibihe by’izuba n’imvura, ndetse n’isi n’ibinyabuzima biyiriho bikangirika cyane.”
Iyo raporo ikomeza ivuga ko ubukene bwugarije isi, ubusumbane bugenda bwiyongera hamwe no gukomeza konona ibidukikije bishobora gutuma abantu bahora “mu ngorane zishingiye ku bidukikije, ku mibereho y’abantu no ku mutekano.”
Mu mwaka wa 2005, Umuryango w’Abibumbye wasohoye Raporo ku Mimerere y’Ibinyabuzima muri iki Kinyagihumbi. Iyo raporo yakozwe mu gihe cy’imyaka ine igaragaza ubushakashatsi bwakozwe ku bidukikije. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’abahanga basaga 1.360 baturutse mu bihugu 95.
Iyo raporo yarimo umuburo ukomeye cyane ugira uti “ibikorwa by’abantu bigira ingaruka zikomeye ku mikorere kamere y’isi, ku buryo nta wakwizera ko mu gihe kiri imbere ibinyabuzima byo kuri uyu mubumbe bizatuma abantu bakomeza kubaho.”
Iyo raporo ivuga ko kwirinda impanuka bishobora gusaba “ihinduka rikomeye muri politiki, mu bigo bitandukanye no mu mikorere, ariko iryo hinduka n’ubu ntiriratangira.”
Anna Tibaijuka, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Miturire yagaragaje ibintu abashakashatsi bagenda bemeranyaho. Yaravuze ati “nitutagira icyo duhindura mu mikorere yacu, tuzahura n’akaga gakomeye cyane.”
Umubumbe wugarijwe n’akaga
Icyizere cyo kurama cyarayoyotse
Ese tuzabaho imyaka ingana n’uko Bibiliya ibara ?