× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri IMA 2023

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuramyi Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka muri IMA 2023

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards (IMA Awards) biba bigenewe abahanzi n’abandi bagize uruhare rukomeye, bagahiga abandi mu ngeri zose z’umuziki mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2023 hari harimo n’u Burundi. Ibihembo byatanzwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel.

Muri izo ngeri haba harimo igihembo cy’umwaka kigenewe umuhanzi witwaye neza kurusha abandi (Best Male Artist), muri uyu mwaka Israel Mbonyi akaba ari we wakegukanye iki gihembo ndetse ahabwa n’ikindi nk’uwahize abaramyi bose bo mu Rwanda (Best Gospel Artist).

Israel Mbonyi yitwaye neza mu buryo budasubirwaho kuko ni we muhanzi wabashije gukora indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana zikagera kure. Undi muramyi washimiwe ni Bishop Aime Uwimana wahaye igihembo cy’icyubahiro cya Life Time Achievement 2023.

Abasesenguzi ndetse n’abafana be bavuga ko n’iyo ibyiciro byose bari kubikubira hamwe ari we wari kuba uwambere, kandi ngo n’iyo bari kongeramo n’ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda, na ho yari kuba uwa mbere.

Ni mu gihe kandi kuko indirimbo ye Nina Siri ikomeje guca uduhigo twinshi two kuba iya mbere mu zikunzwe cyane, urugero nko muri Kenya yari iyoboye izindi mu zikunzwe mu byumweru bike bishize.

Iki gihe inkuru nyinshi zaje zivuga ko yasimbuye Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, umuhanzi wa mbere ukurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube muri Afurika mu gukundwa muri Kenya.

Si ibyo gusa kuko indirimbo ya Israel Mbonyi iri muri eshanu za mbere z’abahanzi bo mu Rwanda zarebwe n’abantu benshi haba mu ziramya zikanahimbaza Imana cyangwa mu zindi izo ari zo zose.

Nyuma yo kuba uwa mbere akegukana n’igihembo, Israel Mbonyi yagize ati: “Murakoze ku bw’ibi, icyubahiro gisubire ku wo nkorera, Imana, Imana yonyine. (Thank you for this, May all the Glory return to the one I serve, God and God only)” Ibi yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na YouTube.

Mu mwaka ushize na bwo yegukanye aya marushanwa, ibi bikaba bigaragaza uburyo akorana umwete kandi agakora ibihangano byiza bituma akundwa.

Ibi bihembo bitegurwa n’Ubuyobozi bwa Radio na Televiziyo Isango Star, byari bitanzwe ku nshuro ya kane. Byarimo ibyiciro 11 mu gihe umwaka ushize wa 2022 hari harimo ibyiciro umunani.

Ibyiciro by’abahatannye uyu mwaka byari birimo umuhanzi w’umugabo witwaye neza (Best Male), umuhanzi w’umugore witwaye neza (Best Female), umuhanzi mushya witwaye neza (Best New Artist), umuramyi witwaye neza (Best Gospel Artist);

Indirimbo nziza y’umwaka (Song of The Year), uwitwaye neza mu kuyobora ibikorwa byo gufata amashusho (Best Video Director), uwitwaye neza mu gutunganya amajwi (Best Music Producer), n’indirimbo yahuriwemo n’abahanzi barenze umwe (Best Collaboration).

Ibyiciro bishya byiyongereye mu bihembo bya Isango na Muzika (IMA Awards) birimo umuhanzi witwaye neza mu Burundi (Best Burundian Artist), uwahize abandi mu muco (Best Cultural Act) n’umuzingo w’indirimbo mwiza (Best Album).

Muri uyu mwaka, ibi bihembo byagarukanye ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwirida Virusi Itera SIDA, mu buryo bwo kwidagadura bafite n’ubuzima bwiza.

Kuri Noheri ku itariki 25 Ukuboza 2023 biteganyijwe ko azaririmbira muri BK Arena, inzu yagenewe imyidagaduro mu Rwanda, mu gitaramo yise Icyambu concert edition 2, bivuze ko kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri kitwa iryo zina kandi kikabera ahantu hamwe.

Ubu amatike akomeje kugurwa n’abifuza kuzataramana na we kandi bazaba ari benshi kuko no muri 2022 yarahujuje.

Israel Mbonyi yegukanye ibihembo bibiri muri IMA 2023

Tonzi yashimiye Israel Mbonyi na Aime Uwimana begukanye ibihembo muri IMA Awards

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.