× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Rachel Uwineza yashyize hanze integuza y’indirimbo nshya "Ndabyiboneye"

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Umuramyi Rachel Uwineza yashyize hanze integuza y'indirimbo nshya "Ndabyiboneye"

Umubavu mushya wo kuramya no guhimbaza "Ndabyiboneye" uzagera hanze mu gihe cya vuba cyane nk’uko Rachel yabiteguje abakunzi be.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi kubera ubudasa agira mu kurunga no guhuza amajwi mu ndirimbo za benshi ibyo bita Backing.

Uwineza Rachel ni umuramyi watangiye kuririmba akiri muto ndetse n’ibyiruka rye yari azwi cyane mu kuyobora ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza mu itorero rye Eglise Vivante de Jesus Christ. Icyo gihe byari muri Paroisse ya Gatenga ubu yimuriye ibikorwa mu murenge wa Nyarugunga.

Umwana w’umutambyi watojwe gukorera Imana akiri muto afatanyije n’abavandimwe be bakuriye mu itsinda rikomeye ryo kuramya no guhimbaza muri Vivante aho umubyeyi yayoboraga (Umushumba).

Rachel yatangiye kwigaragaza cyane mu ndirimbo z’abandi bahanzi nko mu yitwa "Mfite impamvu" ya Israel Mbonyi, yasubiyemo ndetse n’izindi zirimo iya Richard Nick, ibi bikaba byaratumbagije impano idasanzwe agira.

Indirimbo nyinshi za Gospel nyarwanda usanga ariwe bifashisha mu gukora inyikirizo (Chorus) kandi zigasohoka ku rwego ruhanitse kubera uburyohe bw’ijwi rye.

Integuza y’indirimbo nshya Ndabyiboneye

Nubwo integuza ye yagiye hanze uyu munsi, iyi ndirimbo ye twavuga ko ari umusogongero w’izindi nyinshi uyu muramyi ateganya kuzashyira hanze.

Benshi bakimara kubona iyi nteguza bahise bumva inyota yo kumva iyi ndirimbo ndetse n’izindi ze nyinshi.

Mu magambo make Rachel yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru atabasha kuvuga ngo ayirangize.

Yagize ati "Kubara iyi nkuru bwacya bukira"...

Rachel yatangaze ko iyi ndirimbo izagera hanze vuba mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Video & Audio), imirimo yo kuyinoza ikaba irimbanyije.

Coming soon ya Ndabyiboneye indirimbo nshya ya Rachel Uwineza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Turayitegerejeeeeeee cyane, kandi Imana yagure impano ye mw’izina rya Yesu.

Cyanditswe na: Muhozi  »   Kuwa 20/12/2022 10:13