Umuryango utegamiye kuri leta kandi wa gikristu witwa "The Bucket Ministry" wihaye intego yo gufasha abaturage kubona amazi meza. Abari gufashwa ni abaturiye umugezi wa Athi muri Kenya, aho bateganya kubakorera amakusanyiriza atandukanye azajya abafasha kubona amazi meza.
Ibi bitandukanye n’uko byahoze kuko aba baturage baturiye uyu mugozi bo mu duce twa Bondeni Jua kali, Kanani, Slaughter na Sophia, utu duce twizwiho kugira ubucucike buri hejuru.
Nk’uko Anugrah Kumar uhagarariye uyu muryango abitangaza, yagize "Mirongo ine kwijana y’aya mazi bano baturage baturiye uyu mugezi bakoresha n’amazi mabi, yuzuye indwara byibuze dukeneye gukomeza kugira icyo tubikoraho, byibuze akaba ari igisubiza kizageza mu myaka 20 iri imbere abaturage babona amazi asukuye".
Uyu muryango w’abanyamerika witwa "The Bucket Ministry si ubwa mbere ukoze ibikorwa nk’ibi byo gutanga amazi meza kandi bikagirira abafatanya bikorwa akamaro.
Urugero ni agace kiitwa kibera muri Kenya n’ubundi, akagace kakaba kazwi nk’agace gafite ubucucike buri ku rwego rwo hejuru cyane ku rwego rwa Afrika muri rusange. Nkuko bivugwa ku bijyanye n’indwara z’impiswi zagabanutse kuva kuri 52 % kugeza kuri 2%, bikaba byaratanze umusaruro ufatika mu minsi 70 gusa.
Kuva mu mwaka wa 12 uyu muryango witwa "The Bucket Ministry" wakoreye ibikorwa byawo mu bihugu bigera kuri 20, aho icyo baba bagamije ari ugufasha abantu kugira amazi meza kandi bakabigisha n’ijambo ry’Imana.