Umwarimu w’ubuhanzi mu bijyanye n’ubugeni mu ishuri rya gikirisitu rya Missouri yatawe muri yombi hashingiwe ku birego yashinjwaga kwica umugabo we aho yamuvangiye uburozi mu binyobwa bye.
Ishami rya polisi mu mujyi wa Jefferson ryasohoye itangazo mu cyumweru gishize risobanura ko umugabo yatanze ikirego kuri polisi ku ya 16 Mutarama, ubwo yasangaga arwaye indwara idasobanutse.
Bivugwa ko uyu mugabo yashyize kamera mu gikoni maze afata umugore we avanga urusenda n’ibintu bimeze nk’umuzi mu gikapu nk’uko bigaragara mu mpamvu zishobora kuba zibitera.
(Lili of the valley) Lili yo mu Kibaya ni ururabo rufite uburozi rushobora kubangamira abantu n’inyamaswa iyo rwinjiye mu mubiri.
Ubuyobozi bwemeje ko Sarah Elizabeth Scheffer, ufite imyaka 37, yemeye ko yongeyeho ibintu mu biryo azi ko bishobora gutera indwara cyangwa n’urupfu."
Bivugwa ko yazamuye ibiryo by’umugabo we "glycoside" nyinshi z’umutima, zishobora kugabanya gutera k’umutima kandi zigatera injyana y’umutima idasanzwe. Polisi yavuze ko ishobora gutera isesemi, kuruka no kubabara mu nda.
Scheffer, umwarimu w’ubuhanzi n’ubugeni mu ishuri ryisumbuye rya Calvary Lutheran rifite icyicaro i Missouri, yashinjwaga gushaka kwica no gukora icyaha cy’intwaro. Yategetswe gufungwa by’agateganyo muri gereza ya Cole County.
John Christman, umuyobozi mukuru muri Calvary Lutheran, yatunguwe no kubona ibirego biregwa umwe mu bakozi be bigisha.
Muri raporo ya NBC, Christman yagize ati: "Yari umwarimu ukundwa kandi yakoze akazi keza ko kuzamura ubumenyi bw’ubuhanzi bw’abanyeshuri be. Yari umwarimu ukundwa cyane ku ishuri ryacu.
Twumvaga kandi twabonye imbuto z’ ishoramari rye mubanyeshuri. Yashoboye kubashishikariza kubyara umusaruro.
Christman yongeyeho ati: "Nk’umuryango wa gikirisitu, Ishuri ryisumbuye rya Calvary Lutheran ryizera kurengera imibereho myiza y’abantu bose bagize gahunda zacu kandi turashaka gusubiza mu buryo bwitondewe kandi bwita ku bantu bose bo mu ishuri ryacu."
Marcus Blaskie yabwiye NBC ati: "Ni umuntu wiyubashye." "Ntabwo mbona ko yari kubikora, ariko ndakeka ko ibyo bigomba gusohoka mu rubanza."
Umugabo yakekaga umugore we yari amaze ibyumweru bitandatu. Uyu mugabo amaze kubona videwo yerekanaga umugore we akora urusenda akoresheje imizi yari mu gikapu, uyu mugabo yahaye urusenda abashinzwe umutekano kugira ngo bipimwe.
Source: Christian Post