Clarisse Uwineza uzwi ku izina rya "The Pink" uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, yavuze ko umukristo nyawe ufite Mwuka Wera adashobora kugwa mu mutego w’abiyambitse uruhu rw’intama kandi ari amasega. Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye na Paradise.
Paradise yashyizeho umwanya wo kuganira n’abakozi b’Imana batandukanye ahaba hateganyijwe insanganyamatsiko runaka. Kuri ubu rero hakaba hari hatagiwe uyu muraperi watangiriye inganzo mu muziki w’isi "secural" akawusoreza mu nzu y’uwiteka.
Twari ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ni nde uzomora intama zakomerekeye mu rusengero", aho usanga hari abakristo basambanywa mu nsengero kandi ugasanga ababasambanyije ni abiyita abahanzi bitwaza kubakorera deliverance, hakaba n’abaribwa utwabo n’abiyita abahanuzi.
The Pink yagize ati: "Ubaye uri umu Kristo nyawe warakurikiye Imana ukagendana nayo ukayoborwa na Mwuka Wera neza ntiwagwa mu mutego w’abiyambitse uruhu rw’intama kandi ari amasega, kuko Imana irinda abayo maze ikaguhishurira neza ibyo ugiye kujyanwamo.
Yakomeje agira ati: "Tuvugishije ukuri, ubaye utari umwana muto ngo tuvuge ko washutswe n’ukurusha ubwenge, ukaba uri mu Mana neza, ni gute Umushumba yagusaba gusambana nawe kandi uzi ko ari icyaha imbere y’Imana?
Tujye ku bariwe amafaranga: ko nta hantu Bibiliya idusaba kwishyura ubuhanuzi (jye ndumva ntaho nzi), kuki wabikora? Bibiliya ahantu ivuga amaturo (amafaranga wenda muri iki gihe), isaba ko ubikorana umutima ukunze.
Buriya nujya gutura murusengero ntuzashake gukurikirana imikoreshereze yayo kuko wowe uba wakoze icyo Mwuka Wera yaguhase".
The Pink yagize n’icyo yasaba abantu bitirirwa abakozi b’Imana. Yagize ati: "Icyo nasaba abantu ni ukubanza gusengera buri kintu: n’umwenda wo kwambara wifuza gutanga ubanze ubaze Imana ikuyobore uwo uwuha. N’amafaranga ni uko, si uko uyafite ngo uyatange, kuko wayaha umuntu aje akuririra ugasanga wamugani ayakoresheje akuramo inda."
Abajijwe ingaruka z’ubwiyongere bw’abiyita abakozi b’Imana bishushanya, yagize ati: "Ingaruka rero ibi bigira ku itorero ry’Imana ni uko abantu bahunga inzu y’Imana".
Yagize ati: "Aya ni amayeri umwanzi akoresha ngo abantu batinye kuza guterana ndetse no gukizwa kuko isura ya Kristo itukwa mu izina ry’umurimo w’Imana. Ni ho usanga umuntu akubwira ngo njye sinkijya mu nsengero nsenga iwanjye, nyamara guterana kwera ni itegeko ry’Imana ndetse bitera gukura mu Mwuka kuko uhura n’abagutyaza".
Yakomeje agaragaza ingaruka ku bizera bashya. Yagize ati: "Reka noneho mvuge ku muntu ugikizwa, akaza mu nzu y’Imana yumva avuye mu isi yanduye ahungiye mu Bera. Uwo muntu akenshi ni we nemera ko akomeretswa n’itorero. Gusa namubwira akinjira mu ijambo ry’Imana akajya amenya ubushake bw’Imana (Imana iravuga), akaba ari bwo agenderamwo atizeye abantu bambaye umubiri ndetse banahindurwa n’ibihe."
Abajijwe uko uwakomerekerejwe mu rusengero yakomorwa, The Pink yagize ati: "Uretse ubusabane n’Imana bwonyine bwakomora abakomerekejwe". Yunzemo ati: "Gusa dufite n’abashumba bagihagaze ku Mana nya Mana. Abo iyo wasenze Imana ikabakwerekezaho, burya bakomora, maze ugakorera Imana neza umutima unezerewe."
The Pink asengera muri Evangelical Restoration church Masoro akaba n’umuvugabutumwakazi. Yiyemeje kuramya Imana mu njyana ya Hiphop. Amaze gukora indirimbo zirimo; Ituro, Intwaro z’Imana, You love me Ft NPC & Columbus, Hold me Ft Eddie Mico, Ikiganza cy’Uwiteka Ft na Gaby Kamanzi, I Thank you Ft Deborah Uwitonze n’izindi.
The Pink arasaba abakristo kuyoborwa na Mwuka Wera kuko ari bwo batazayobywa n’abigisha b’ibinyoma