× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impuguke zifite impungenge ku rubyiruko ruri kwifashisha AI mu kwandika ubutumwa bwite

Category: Technology  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impuguke zifite impungenge ku rubyiruko ruri kwifashisha AI mu kwandika ubutumwa bwite

Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) rikomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi, hari urubyiruko rwinshi rwo mu gisekuru cya Gen Z ruri kubwifashisha mu kwandika ubutumwa rwohererezanya n’inshuti, abo bakundana cyangwa abo mu miryango yabo

Ibi byatumye abashakashatsi n’impuguke mu mitekerereze y’abantu batangira kwibaza ku ngaruka bishobora kugira ku bushobozi bw’urubyiruko bwo kuganira no kubakana umubano n’abandi.

Ubushakashatsi bwa Common Sense Media bugaragaza ko hafi kimwe cya gatatu cy’urubyiruko rwamaze gukoresha AI mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu bibazo bifitanye isano n’imibanire.

Bamwe bayisaba kubafasha kunonosora ubutumwa, abandi bakayifashisha mu gushaka amagambo meza yo gusubiza cyangwa kuganira mu bihe bikomeye.

Dr. Michael Robb, uyobora ubushakashatsi muri Common Sense Media, avuga ko impamvu nyamukuru ituma bamwe bahitamo AI ari uko kuganira n’abandi bishobora kubatera ubwoba cyangwa kubashyira mu gihirahiro.

Yagize ati: “Ku rubyiruko rufite ikibazo cyo gutinya kuvugana n’abandi, AI ishobora kuba ahantu heza ho kwimenyereza mbere yo kuvugana n’umuntu nyakuri.”

Abasesenguzi bavuga ko hari abamara amasaha menshi batekereza ubutumwa bwo kohereza, bakabusiba bakabwandika inshuro nyinshi. AI yo ibafasha kubona igisubizo mu gihe gito.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bahanga bafite impungenge ko urubyiruko rushobora kugenda rutakaza ubushobozi bwo kwigaragaza no kuvuga ibyo rwiyumvamo rutarinze kwishingikiriza ku ikoranabuhanga.

Dr. Robb asobanura ko umubano mwiza ushingira ku kuba umuntu ashobora kuvuga ibimuri ku mutima, kwakira kunengwa no kunyura mu makimbirane atabihunga.

Yagize ati: “Mu mubano nyakuri, hari igihe umuntu yemera kugira intege nke, akavuga uko yiyumva atazi uko abandi bari bwabyakire. Ibyo ni ingenzi mu kubaka umubano urambye.”

Akomeza avuga ko AI ishobora gukuraho ibyo bihe byo kwiga no gukura binyuze mu biganiro bisanzwe, bityo bamwe ntibabone amahirwe yo guteza imbere ubushobozi bwo kuvugana n’abandi.

Gusa, ntabwo impuguke zose zibona AI nk’ikibazo. Hari abemeza ko ishobora gufasha umuntu ufite ikibazo gikomeye cyo gutinya abantu gutangira kwigirira icyizere, igihe ikoreshwa nk’inkunga y’igihe gito.

Dr. Robb avuga ko ikibazo atari AI ubwayo, ahubwo ko ari igihe umuntu ayishingikirizaho cyane kugeza aho atakaza ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kuganira ku giti cye.

Kugeza ubu, nta bushakashatsi buhagije burerekana neza ingaruka z’igihe kirekire z’ikoreshwa rya AI mu mibanire y’abantu. Icyakora, abashakashatsi bavuga ko iki ari kimwe mu bibazo bishya bikwiye gukurikiranwa cyane mu gihe ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere.

Impuguke zirasaba urubyiruko gukoresha AI nk’igikoresho kibafasha, ariko ntibayigire umusimbura w’ubushobozi bwabo bwo kuganira, kuko umubano mwiza ushingira ku kuvugisha ukuri, kwakira ibitagenda neza no kubaka icyizere hagati y’abantu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.