× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urupfu rw’umucuranzi Jasper witabye Imana azize impanuka rwashavuje benshi

Category: Artists  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Urupfu rw'umucuranzi Jasper witabye Imana azize impanuka rwashavuje benshi

Inkuru ibabaje imenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19.02.2023 ni urupfu rw’umucuranzi Jasper wari ufatiye runini abahanzi ndetse n’amatsinda ahimbaza Imana.

Amakuru avuga ko Jasper yahitanywe n’impanuka nk’uko Paradise.rw ibicyesha inshuti ze n’abo bakoranaga umurimo w’Imana. Ni inkuru y’incamugongo ku ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, na cyane ko uyu musore yari umuhanga cyane mu gucuranga, byongeye akaba agiye akiri muto. Ibitekerezo biri hepfo ni ibyatangiwe kuri All Gospel Today.

Tresor wo muri True Promises Ministries yasabye abaramyi n’abacuranzi gutabara umuryango wa Jasper kuko yamaze kwitaba Imana. Ati "Inkuru ibabaje kumva ngo Jasper ntakiri ku isi. Bahanzi, bacuranzi muze dutabare uyu muryango wabuze Jasper dore ko yari umucuranzi wa twese".

Umuhanzikazi, umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo, Jacky Flower, yanditse ati "Iyi si iratubabazaaaaa [yahise arira], Jasper Imana igutuze aheza bro". Ben wo muri Ben & Chance ati "Jasper aradusize koko?!!!" Prosper Nkomezi ati "Ruhuka mu mahoro Jaspin 😭😭 Mbega igitondo kibi!!!!!". Pastor Gaudin ati "So Sad!!!!😭 Imana Ikomeze Umuryango wose".

Umunyamakuru Joel Sengurebe ati "Yesu we mbega inkuru y’incamugongo. Pole sana, ni ukuri peeeee. Imana ikomeze abasigaye". Rebecca wo muri The Blessed Sisters ati "C’est horrible😭! Twamaganye umwuka w’urupfu kubana b’Imana🙏🏽 Jasper Uwiteka agutuze aheza🙏🏽 turababaye cyane !!".

Frodouard wa Paradise.rw ati "Uwiteka ni we wenyine niwe wo komora imitima yakomerekejwe n’urupfu rw’uyu musore mbona warukiri mutoya". Florent Ndutiye ati "RIP Jasper,dukomeje umuryango mugari asize". Umuramyi Muhire Nzubaha ati "Imana Imuhe Iruhuko ridashira
Isi turimo turi Abagenzi".

Mu buryo bwo gufata mu mugongo umuryango wa Jasper ndetse no kumuherekeza mu cyubahiro hashyizweho iyi group, kanda HANO uyijyemo.

Urupfu rwe rwashavuje benshi

Agiye akiri muto cyane

Jasper asize agahinda mu muryango we, inshuti no mu muziki

IMANA IMWAKIRE MU BAYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

R I P kuri yasipi. Ninshuti akaba n umuvandimwe wa Bose. Nyagasani akomeze yiyereke umuryango we. Bakomere ku Mwami ..

Cyanditswe na: titi   »   Kuwa 19/02/2023 06:33