Itabi ni ikintu kimenyerewe mu buzima bw’abantu. Abato n’abakuze bose banywa itabi kandi mu bihugu bimwe na bimwe birimo n’u Rwanda, usanga abato (urubyiruko) n’abakuze barinywa ku rugero rujya kungana, bagatandukanira ku bwoko bw’iryo banywa, isigara cyangwa inkono.
Gusa ingaruka rigira ku buzima zagombye gutuma urireka niba urinywa cyangwa ukirinda kuzigera urinywa. Ushobora kurinywa ushaka wenda kwimara amatsiko.
Ibi ni nko gusogongera ku burozi bwica ngo wumve uko bumera. Aho bitandukaniye n’itabi ni uko ryo ingaruka zaryo zose zidahita zigaragaza uwo mwanya.
Fata akanya utekereze, mbere y’uko ukongeza isegereti yawe ya mbere, cyangwa mbere y’uko wongera kunywa indi. Ntukamere nk’ifi igira itya ikaruma ku cyambo kiri ku rurobo rw’indobani.
Ni koko iyo fi ishobora kugira uburyohe yumvamo, ariko na yo ihasiga ubuzima. Ahubwo uzakurikize inama yo muri Bibiliya, ukoreshe ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza neza’ (2 Petero 3:1).
Ngaho reba ibibi by’itabi; Ikibabaje byose ni bibi cyane:
Nubwo iyo unyoye itabi umara akanya gato wumva imihangayiko waterwaga no kuribura igabanutse, abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko mu by’ukuri ubumara bwa nikotine buba mu itabi, bwongera imisemburo yo mu mubiri itera guhangayika.
Ni kimwe no kunywa inzoga ugasinda ngo uri kwiyibagiza umubabaro kuko uba wataye ubwenge. Ariko se iyo zigushizemo ubwenge bwagarutse bigenda bite ? Nta kabuza ibyo wakemuraga birikuba. Itabi ryo rirenzaho rero.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibice 80 ku ijana by’umwotsi w’itabi bisigara mu mubiri wawe. Ese wakwishimira kujya mu mwotsi w’aho bari gutwika ibyatsi? Nibe na ho kuko ho uba wihitira. Ngaho tekereza uriya mwotsi wose uwunyweye kandi ukakugumamo.
Uko urushaho kunywa itabi ni ko ingaruka zaryo zigenda ziyongera. Icyakora hari izihita zigaragara. Hari abanywa isegereti imwe gusa, bagaherako baba imbata zaryo. Kunywa itabi bizatuma ubushobozi ibihaha byawe bifite bwo kwinjiza umwuka bugabanuka, kandi bishobora gutuma uhorana inkorora idakira. Nanone ushobora kuzazana iminkanyari ukiri muto.
Kunywa itabi bishobora gutuma imyanya ndangagitsina yawe idakora neza, ukajya uhorana ubwoba kandi ukagira ibibazo by’ihungabana. Umushakashatsi witwa Lloyd Johnston yabonye ko urubyiruko runywa itabi “rudakundwa na benshi mu bo badahuje igitsina.”
Imyotsi itumurwa n’abanywi b’itabi yica abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka kandi ihumanya abagize umuryango wawe hamwe n’incuti zawe. Ibi ikinyamakuru cyo muri Amerika kitwa The New York Times cyabisobanuye neza kivuga ko abicwa n’umwotsi waryo batarinyweye kubera guca gusa ku bari kurinywa babarirwa mu bihumbi amagana buri mwaka.
Abantu bose bifuza gushimisha Imana, bagomba kwikuraho imyanda yose y’umubiri (2 Abakorinto 7:1). Nta wahakana ko itabi ryanduza umubiri. Iyo uhisemo kunywa itabi ukihumanya, wangiza ubuzima bwawe n’ubw’abandi kandi ntushobora kuba incuti y’Imana.—Matayo 22:39; Abagalatiya 5:19-21
Igitangaje kurushaho ni uko no ku isigareti inyuma ku gikarito haba handitseho ko ryica. Kurinywa ni ukwiyahura ku bushake. Si ukwiyahura gusa kuko uba wica n’abantu bakugaragiye utabizi. None wakora iki ngo uricikeho niba ryarakubase?
Niba ushaka kumenya icyo wakora andika mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo ubutaha Paradise izayihereho.