Ni kenshi Yesu yagiye avuga amagambo arimo ubwenge, ariko muri iyi minsi abantu benshi bigize nk’abavuga amagambo y’ubwenge kandi afasha abandi mu buzima bwa buri munsi (motivators) bari kuyakoresha nk’aho ari bo bayavumbuye.
Ikinyamakuru uplift 211 cyatangaje ibintu by’ubwenge byafasha umuntu wese kubaho neza muri iyi si kandi ni byiza koko, ariko ikibabaje ni uko byavuzwe na Yesu hafi ya byose, cyo kikavuga ko kimaze imyaka icumi kibikoraho ubushakashatsi kandi ko gifite ubushobozi bwo kubyigisha mu munota umwe gusa.
Ibyo bintu ni ibi bikurikira:
1. Ntugahangayikishwe n’iby’ejo kuko umunsi w’ejo ufite imibabaro yawo. Ese wakongera isaha imwe ku buzima bwawe kuko wahangayitse cyane?
Ibi byavuzwe na Yesu mu kibwiriza cye cyo ku musozi, muri Matayo kuva mu gice cya gatanu kugera mu cya karindwi, abwira abantu ko batagomba guhangayikishwa n’ibyo kurya, ibyo kunywa n’ibyo kwambara, ahubwo ko bagomba gusenga Imana bayisaba kubaha ibyo kurya by’uyu munsi, bakayikorera n’umutima wabo wose, ibindi bakazabyongererwa.
Matayo 6:34
2. Umuntu nakwaka ikintu cyawe ntugate umwanya ukimwaka
Iki kinyamakuru cyabyise ubuvumbuzi bwacyo kandi abasoma Bibiliya bamaze imyaka irenga ibihumbi 2000 babisoma. Ni cya gihe Yesu yabwirizaga nk’uko bigaragara muri Matayo kuva ku gice cya gatanu kugera ku cya karindwi, avuga ko umuntu nagusaba umukenyero ugomba no kumuha umwitero, yagusaba ko mujyana mu kilometer ukamugeza muri bibiri.
Matayo 5: 40-42
3. Jya ushingira hamwe, ntukabe ikirumira habiri, ngo wivange mu bintu bibiri bisa. Ntiwaba umukozi w’abakoresha babiri icyarimwe.
Ibi Yesu yabivuzeho muri cya gihe yabwiraga abantu ko bataba abagaragu b’Imana n’ab’ubutunzi. Matayo 6:24
4. Ntugakore ibyiza ugamije ko abantu bagushima, ahubwo uge ubikorera mu ibanga wigendere, ineza uzayisanga imbere.
Ibi na byo Yesu yabivuzeho avuga ko ukuboko kw’ibumoso kutagomba kumenya ibyo ukw’iburyo kwakoze. Wabisanga muri Matayo 5:30
5. Ibyo wumva ko abandi bagukorera, uge ubatanga ubibakorere.“”
Yesu yabivuzeho ubwo yabwiraga abo yigishaga ko ibyo batakwifuza gukorerwa badakwiriye kubikorera abandi kandi ko ibyo bifuza gukorerwa bakwiriye no kubikorera abandi. Biri muri Matayo na bwo.
Kuba abantu bakoresha amagambo ya Bibiliya nk’ayabo hari abatabibonamo ikibazo, ariko ku rundi ruhande ni ikibazo kandi gikomeye kiri kwangiza imitekerereze y’Abakristo. Iyo bayavuze ntibavuge ko ari ho bayakuye, baba batuma icyubahiro kitaba icy’Imana cyangwa icy’umwana wayo.
Ikindi kibazo kivuka ni uko abantu bahita babona ko Bibiliya itagifite akamaro, bakumva ko inama bazikura no kuri abo bantu, kandi mu by’ukuri basomye Bibiliya ari bwo bagira ubuzima bwiza, bakabona inama nyinshi zabafasha kandi batavunitse, akarusho zivuye ku Mana.
Ni byiza gusoma Bibiliya kuruta gutega amatwi intare zo muri iyi si ziyitirira ibya Yesu zivuga ko zizi ubwenge