Ni gake ababyeyi babona abana babo bafite impano bakaziha agaciro, nyamara uko yaba ariko se hari ikibitsanyo Imana iba yaramuhaye akaba rumwe mu rugingo rw’itorero mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Paradise.rw yasuye umusore witwa Ntwari Yvan ufite ubumuga bwo kutabona yagize akuze, akaba afite ubuhanga mu gucuranga piano yigiye mu gihe cya ’Guma mu rugo’ muri COVID-19.
Ntwari yatubwiye ko afite ababyeyi bombi akaba ari umwana wa kabiri mu muryango we. Avuga ku burwayi bwe bwo kutabona n’uko yisanze mu muziki, yavuze ko bwaje mu myaka 6 ishize.
Yagize ati "Nagize uburwayi bwo kutabona nkuze hari mu mwaka wa 2017. Iyi mpano yo gucuranga nyikomora mu muryango wanjye mama ni umuririmbyi akaba ayoboye Korari "
Yvan Ntwari ni umunyeshuri akaba yifuza kwiga ishuri ry’umuziki bibaye byiza akongera ubumenyi mu bihugu by’amahanga. Aragira ati: "Ababyeyi banguriye piano mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 muri Guma mu rugo ya mbere kubera ntacyo gukora cyariho".
"Byamfashije guhugira kuri piano nari mfite abarimu banyigisha. Ndifuza kuba najya kongera ubumenyi mu ishuri rya muzika rya Nyundo ariko bibaye byiza najya kwiga mu yo hanze y’igihugu, ubu ndikwiga igicuragisho cyitwa Honi.
Umunyamakuru yamubajije uko yageze mu irushanwa rya RSW-TALENT-HUNT rizahemba Miliyoni 10 Frw, akajya gucurangayo, nawe ati "Nagiye gucuranga muri ririya rushanwa ku bw’abavandimwe babiri barimo dore ko banabonetse mu cyiciro cya nyuma cya RSW-TALENT-HUNT"
Yvan Ntwari azi gucuranga indirimbo z’abahanzi mpuzamahanga n’iz’abanyarwanda nka Israel Mbonye. Yifuza ko umushumba we Pastor Julienne Kabanda amuhaye amahirwe akaboneka mu bacuranzi bo mu rusengero byamuzamurira impano.
Pastor Julienne Kabanda ni Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry akanafatanya n’umugabo we kuyobora itorero Jubille Revival Assembly. Kuri ubu itorero ry’aba bakozi b’Imana riri kwitegura igiterane gikomeye batumiyemo umupasiteri wo muri Pakisitani. Kizaba mu mpera z’uku kwezi.
Ntwari Yvan aratangaje cyane mu gucuranga piano
Pastor Julienne Kabanda ni Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry akanafatanya n’umugabo we kuyobora itorero Jubille Revival Assembly
Mbere nambere bishimishije knd biranatangaje
Igitekerezo Nuko yvan yakomeza agafashwa kugirango inzozi ziwe zizasohore imana imuhe umugisha imwagurire impano
Uwomwa na oooh Yvan courage kbsa.impano yawe uwiteka agukomereze amaboko.kdi Imana izashyigikire inzozi zawe.turagukunda cyane Yvan