× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Zawadi Mwiza aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu birori byo "Kwita Izina"

Category: Artists  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Zawadi Mwiza aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu birori byo "Kwita Izina"

Mu Rwanda hagiye kubera ibirori bikomeye bizwi nka "Kwita Izina" bizaririmbamo abahanzi banyuranye barimo na Zawadi Mwiza ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

"Kwita Izina" ni ibirori biba buri mwaka bikabera mu Kinigi mu Karere ka Masanze, aho baba bita amazina abana b’ingagi. Ni umuhango utegurwa n’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda imaze kuba ubukombe ku Isi.

Muri uyu mwaka wa 2023, umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, uzaba ubaye ku nshuro ya 19. Uzaba kuwa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023 ubere mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Ni umuhango ukomeye cyane mu Rwanda no ku Isi.

Nk’uko tubicyesha RDB, ni umuhango uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abazita amazina barimo H.E Hazza Alqahtan uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Miss Queen Kalimpinya, Kevin Hart, Larry Green, Winston Duke, Audrey Azoulay n’abandi.

Amakuru Paradise yamenye ni uko abahanzi bazaririmba muri ibi birori harimo n’ukora umuziki wa Gospel ari nawe wanditse amateka yo kuririmba bwa mbere mu birori nk’ibi. Uwo muhanzi uciye aka gahigo ni Mwiza Zawadi warahuye ubumenye ku ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Mukamwiza Zawadi niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko yamamaye nka "Mwiza Zawadi". Ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wavukiye i Nyarubure mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Atuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Yakuze akunda umuziki ashaka no kuwukora mu buryo bw’umwuga. Yavuze ko yagiye akomwa mu nkokora n’ubushobozi. Umuryango yakuriyemo ni abakirisitu ariko nta n’umwe wigeze agerageza gukora umuziki, ku buryo avuga ko ari we waserukiye umuryango.

Umuryango we wiyemeje kumufasha agakora umuziki, bamushyigikira bikomeye ubwo yababwiraga ko agiye kwiga umuziki ku ishuri rya muziki rya Nyundo. Uyu mukobwa yitabiriye amarushanwa yabereye mu Mujyi wa Huye abasha gutsindira itike yo kwiga ku Nyundo.

Zawadi Mwiza usengera muri Bethesda Holy Church aherutse kubwira IGIHE ko kwiga ku Nyundo byatumye ahitamo gukora umuziki uhimbaza Imana kubera ko ashaka kwifashisha ubutumwa Imana yamuhaye agahembura ubwoko bwayo.

Ati “Ndashaka gukora umuziki ukora ku mitima ya benshi. Kuramya no guhimbaza Imana ni bimwe mu bituma ngira amahoro muri njye. Kandi iyo ndirimbo numva nduhutse, ku buryo nshaka gusangiza abandi ibindimo.”

Nyuma yo kwinjira mu muziki usingiza Imana, yahise abengukwa n’abashoramari bo muri Amerika bashyigikiye impano ye ariko amakuru Paradise ifite ni uko batagikorana. Zawadi amaze gukora indirimbo eshanu mu mwaka umwe amaze mu muziki, izo akaba ari "Imirimo yawe" yatumye amenyekana, "Uhoraho", "Ni wowe", "Warakoze" na "Twarahuye" imaze ukwezi kumwe.

Zawadi niwe muhanzi rukumbi uzaririmba muri ibi birori bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu kuko abandi bazasangira nawe stage ari abasanzwe bakora umuziki usanzwe nka Senderi International Hit, Riderman, Danny Vumbi, The Bless, May Lo, Bull Dogg, Ariel Wayz na Bwiza.

Zawadi ni umwe mu rubyiruko rukijijwe rufite ubuhamya bwiza by’umwihariko ababa mu muziki. Akunda kuririmba Yesu aho aba amuvuga ibigwi anamushimira ko yamucunguye. Ku mbuga ze nkoranyambaga no mu buzima busanzwe, byakugora kubona Zawadi yamaze umunsi wose atavuze ku rukundo rwa Yesu. Aramukunda cyane!

Zawadi akunda kogeza Yesu aho ari hose

Ni umuhanzikazi wa Gospel ufite indangagaciro za Gikristo

Akunda cyane Aline Gahongayire nka mukuru we mu muziki

Abaye umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu Kwiza Izina

Zawadi yanditse amateka ku myaka ye 22

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMIRIMO YAWE" YA ZAWADI MWIZA

RYOHERWA N’INDRIMBO NSHYA YA MWIZA ZAWADI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.