Umunyarwanda ati: "Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho". Pastor Serugo Ben na Chance bagize itsinda rimwe baherutse kuvungurira ku bakunzi babo ku buhamya busharira bwaranze ubuzima bwabo mu myaka yatambutse.
Ubwo buhamya bwabo burimo kwirukanwa muri korali (Chance) ndetse no kuba umushumba w’inka (Ben), gusa ibyo ntibyaburijemo umugambi w’Imana wo kuzarokora ubugingo bwa benshi binyuze muri "Easter Jubilee Music Gathering" izaba kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026 muri BK Arena.
Nshuti z’umusaraba mwitegure igitaramo cyiswe "Easter Jubilee Music Gathering"cya Ben na Chance bafatwa nk’ikitegerezo cy’imirimo myiza dore ko bihanganiye inzira y’umusaraba banyuzemo mu muhamagaro wabo bakomeza kwihangana kugira ngo bazasingire icyo Kristo yabafatiye nk’uko Yobu yabivuze neza mu gice cya 23:10 hagira hati "Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu."
Buri wese ashobora kubyumva nk’ibidashoboka hari n’uwagira ngo ni inzozi yarose! Ubwose umuntu wumvise ryajwi risize umushongi w’ubuki wamubwira ko Chance yigeze kwirukanwa muri Korali? Oya da yakwita murumuna wa semuhanuka. Nyamara ariko ibi byatangajwe n’umuhanzikazi Mbanza Chance ubarizwa mu itsinda rya ‘Ben na Chance’.
Chance yatangaje ko urugendo rwe rwa mbere mu muziki rutari rworoshye, kuko korali ya mbere yaririmbyemo yamwangiye, ikamwirukana imushinja kutagira impano yo kuririmba.
Ibi yabitangaje ari kumwe n’umugabo we Ben ubwo bitabiraga igitaramo cya Gen-Z Comedy, mu gace kazwi nka “Meet Me Tonight”, cyabereye muri Camp Kigali.
Chance yavuze ko n’ubwo yatangiye kuririmba atabizi neza, atigeze acika intege n’icyo yabwiwe, ahubwo yahisemo gushakisha indi mpano yari afite, ari yo kubyina.
Aha buri wese yashyiraho umunzani wa gakwege gusa iyi message ikubiyemo byinshi ariko icyumvikana ni uko yanywereye kuri uwo mugezi w’ibisharira kugira ngo azabe umuhamya wo gutabara kw’Imana no kwemera ubusharire bw’ubushake bwayo.
Bihura n’uko umwami Hezekiya yabivuze muri Yesaya 38:17 ati "Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje."
Chance ukunze gutanga ubuhamya bw’ubuzima bukakaye burimo gukora ubukwe nta kazi bafite, nta n’ako bategereje bafite gitari yonyine mu nzu. Ati: "Imana igira itya impa umugabo mwiza ahagaze ni mwiza imuha umutima mwiza imuha umufuka urimo ubusa. Gusa ariko Imana yari yarashyize mu kanwa ke ibihimbano by’umwuka."
Chance arakomeza ati: "Mu mwaka wa 2011 nari mfite umufiyance hanze y’igihugu wanyohererezaga amafaranga kandi numvaga ko tugomba kuzabana. Rimwe umutima uramubwira uti jya gusengera urugo rwawe, nasenze umwaka wose rimwe mbwira umuhanuzi nti ’mfite umugabo hanze mpfasha unsengere Dossier yo kujya hanze yihute,
Umuhanuzi ati "Ko mbona ufite umugabo mu ntara? Chance ati "Comment Shitani’’!ati "natashye nguwe nabi abandi barimo kujya muri Amerika none jyewe uranyohereza mu ntara? Gusa nk’umuntu wumviraga umwuka yakomeje gusenga abwira Imana ati ’niba koko atari we tuzabana ikimenyetso nshaka ni uko twatandukana ntabigizemo uruhare! Ni ko byagenze bya bintu birapfa!".
Yakomeje atangaza ko nyuma y’imyaka 2 ari bwo Pastor Serugo Ben yaje aza avuye mu Mutara (Mu mutara) azana gitari, afashe umurya wa gitari ndavuga nti uyu niwe mugabo Imana yampaye tubana mu bukene bwinshi mu mahoro menshi tukarya Dodo, ariko Dodo yari imeze nk’inkoko;
Tubana imyaka myinshi mu buzima bwo kutagira umwana ariko ambera imfura, tukaririmba tukavuga tuti Imana izaduha abana! Umunsi umwe mpura na Apotre Mignonne arambwira ati "Akira abana", Apotre aransengera uko kwezi ndasama, nabyaraga buri mwaka."
Chance ati: "Nakundaga kuza gusengera hano muri Women Foundation maze umunsi 1 Apotre Mignone arampanurira ati: "ugiye muri Canada, naragiye muri Canada ngenda mu kwizera ndabyara"
Ubu buhamya bwatambutse ku murongo wa YouTube witwa "Baho TV’’.
Ubwo yari mu gihugu cya Canada, Pastor Serugo Benjamin [Ben] nawe yagarutse ku minsi ya cyera avuga uko yakuriye mu byaro byo muri DR Congo mu buzima bwo kuragira inka. Ibi yabigarutseho ubwo bitabiraga ibitaramo byateguwe n’Umuryango w’ubugiraneza witwa Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makuza.
Pastor Ben yavuze ko ageze muri Canada yatunguwe no kubona imodoka esheshatu ziri mu cyerekezo kimwe, no mu kindi harimo esheshatu, "birabanza birabacanga nabyo, ukabona bimeze neza nk’inka ziri ku musozi zimeze neza’’.
Mu muryi havuyemo ibiryoshye! Mu buzima busharira havuyemo indirimbo z’amazamuka.
Nyuma yo kubana mu buzima bugoye ariko bagakomeza kurebana akana ko mu jisho no kunamba ku Mana, Imana yagomoroye imigisha kuri bo ibaha igikundiro ku isi yose isiga amavuta indirimbo zabo ibaha urubyaro, ibaha inzu yabo ndetse n’ubundi butunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye (Yesaya 45:3).
Ben & Chance ni abaramyi bahiriwe n’urugendo binyuze mu ndirimbo zirimo "Yesu arakora", "Zaburi yanjye", "Amarira", "Impano y’ubuzima", "Igikombe cyanjye" n’izindi zikomeje kuzamura ibendera yo kunesha ku isi yose ari na ko zibakururira igikundiro kiruta ubwiza bw’umusatsi wa Abusolomu umuhungu wa Dawidi.
Ben & Chance bagiye guhesha umugisha abataramana nabo muri BK ARENA.
Kuri ubu Ben & Chance bakomeje imyiteguro yo kuzataramira muri BK ARENA. Itsinda rya Alicia & Germaine - abaramyi bazamutse neza batangajwe ku ikubitiro nk’abaramyi bazataramana. Abandi bamaze kwemezwa ni Papi Clever & Dorcas ndetse na Pastor Julienne Kabanda umugabura w’ijambo ry’Imana.
Kuri ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukora kuri Pasika ari ku isoko. Kugura itike mbere ni bwo buryo bwiza kuko ahendutse cyane. Amatike ya Upper Room aragura 5,000 Frw ku bayagura mbere y’igitaramo mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 10,000 Frw.
Amatike ya Stage View aragura 10,000 Frw mbere y’igitaramo mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 15,000 Frw. Amatike ya Premium aragura 20,000 Frw, aya Altar Zone aragura 25,000 Frw, aya CIP Zone aragura 35,000 Frw naho aya Executive Zone aragura 50,000 Frw.
Amatike ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw ndetse wanayagura ukoresheje akanyenyeri: *513*01*01. Amatike wayasanga na none kuri Zion Temple Gatenga, Foursquare Gospel Church Kimironko, Tecno Shop mu Mujyi, no kuri Uncle’s Restaurant Kicukiro.
Ben na Chance bamaze imyaka 10 mu muziki. Ni itsinda ry’umugabo n’umugore rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku nshuro yabo ya mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena.
Ben na Chance bagiye kwandika amateka muri BK Arena