Iyi nkuru iragaruka ku rugendo rw’icyamamare muri Gospel, Pastor Eddy Kamoso, kuva kuri Radio 10 kugeza muri Kora Music Awards.
Hari umugani uvuga ko ari byiza kuvuga umuntu akiriho, tukamushimira ibyo yakoze agihumeka, tukamuha indabo akazireba kandi akumva amagambo amushimira. Ibyo biramuryohera kurusha kumuvuga atagihumeka.
Ibi ni byo bituma twibuka kandi tugashimira umurimo wakozwe n’icyamamare mu ivugabutumwa no mu muziki wa Gospel, Eddy Kamoso.
Si umuhanzi gusa, ahubwo ni n’umunyamakuru wagize uruhare rukomeye mu guhumuriza imitima y’abantu benshi mu bihe bikomeye Igihugu cyacu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Iyo izina Eddy Kamoso rivuzwe mu Rwanda, mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Banyarwanda baba mu mahanga, benshi bahita bibuka ikiganiro cyamamaye cyane kuri Radio 10 cyitwaga “Imbaraga mu Guhimbaza.”
Iki kiganiro cyagize uruhare runini mu gukundisha abantu umuziki wa Gospel no kubafasha kongera imbaraga mu kwizera.
Usibye ibiganiro, Pastor Eddy Kamoso azwi cyane no mu ndirimbo zakunzwe n’abantu benshi zirimo Nduburira Amaso Yanjye ku Misozi na Africa Haguruka, indirimbo yakanguye imitima ya benshi ku mugabane wa Afurika.
Izina “Papa Volcan” n’ibitaramo byamwamamaje mu Burundi
Mu Burundi, Pastor Eddy Kamoso yaje guhabwa izina ry’icyubahiro rya “Papa Volcan” kubera ibitaramo bikomeye bya Gospel yateguraga cyane cyane mu Mujyi wa Bujumbura.
Ibi bitaramo byabereye ahantu hatandukanye harimo Musée Vivant, kuri Hotel Club du Lac Tanganyika ndetse no mu nsengero zikomeye nka Église du Rocher n’urusengero rwa Assemblies of God.
Muri ibyo bihe ni bwo Abarundi bamugaragarije urukundo rudasanzwe, bituma agera no mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ya muzika ya Kora Music Awards 2016, aho yatoranyijwe mu baririmbyi beza ba Gospel ku Mugabane wa Afurika. Ibi byagaragaje ko umurimo we wari ugeze kure mu karere no ku Mugabane wose.
Uruhare rwe mu itangazamakuru rya Gospel
Mu mwuga w’itangazamakuru rya Gospel, benshi bamwibukira ku ijwi rye rikomeye ryumvikanaga kuri Radio 10 i Kigali mu mwaka wa 2008. Nyuma yaje gukorana n’ibitangazamakuru byo mu Burundi birimo Radio Izere (Vyizigiro) na Radio REMA FM.
Aho ni ho yamenyekanye cyane ku kiganiro “Inanga ya Dawidi,” cyakurikirwaga cyane n’abatuye Bujumbura n’inkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika. Iki kiganiro cyagarukaga ku buzima n’impano z’Umwami Dawidi, uzwi mu Byanditswe Byera nk’umwami waririmbaga akanacurangira Imana inanga.
Abanyarwanda benshi ntibazibagirwa ijwi rye ryumvikanaga mu gitondo cyo ku Cyumweru, aho yakanguraga abantu mu buryo bushimishije agira ati: “Tumukanyage Shitani, kanyaga kanyaga!”
Ubuzima bw’umuryango
Mu buzima bw’umuryango, Pastor Eddy Kamoso yashakanye na Nimubona Anny Jeanine, umugore w’inyangamugayo wamubereye umuhoza n’umufasha mu rugendo rwe. Bafitanye abana babiri b’abahungu: Israel (imfura) na Azriel (umuto). Umuryango we ukomeje kumuba hafi mu murimo w’Imana no mu buzima bwa buri munsi.
Ibintu bituma Pastor Eddy Kamoso aba indashyikirwa muri Gospel
Impano yo kuririmba
Afite impano idasanzwe yo kuririmba no guhimba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye. Indirimbo Africa Haguruka ishishikariza Abanyafurika guhaguruka bagakorera Imana.
Ubushobozi bwo gukurura abamwumva
Afite ubuhanga bwo gushimisha abamwumva mu biganiro no mu bitaramo, ari na ho izina “Papa Volcan” ryaturutse.
Gucisha bugufi
Azwiho kwakira abantu neza no kubaganiriza nk’inshuti, ibintu byatumye akundwa na benshi.
Kuzamura abahanzi bakiri bato
Yafashije abahanzi benshi kumenyekana. Mu 2014, yakiriye kuri Radio REMA FM umuririmbyi Baranyikwa Nelly (Mama Beby), wari utaramenyekana cyane, aza kwamamara nyuma yaho.
Kudacika intege
Nubwo yahuye n’ibigeragezo byinshi n’amakuru atandukanye yavugwaga kuri we, ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje umurimo w’Imana.
Ibikorwa akomeje gukora ubu
Kugeza ubu, Eddy Kamoso akomeje gukora umurimo w’Imana binyuze mu itangazamakuru no mu muziki. Mu 2026, akorana n’ibigo by’itumanaho nka MTN na Airtel, aho ijwi rye rikoreshwa nk’iryakira abantu ku murongo wa telefoni.
Ni umwe mu batangije kandi bakoranye na Radio/TV 10 na Izuba TV, kandi arateganya kugarura ikiganiro “Inanga ya Dawidi” kuri YouTube no kuri televiziyo zitandukanye.
Yahawe kandi igihembo cya Rewards muri SIFA Awards, mu rwego rwo gushimira uruhare rwe mu guteza imbere Gospel.
Nubwo ibi ari bimwe gusa mu bikorwa by’indashyikirwa byaranze Pastor Eddy Kamoso, bigaragaza uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere Gospel mu Rwanda no mu karere.
Tumwifurije gukomeza kubona umugisha w’Imana we n’umuryango we, kandi ibikorwa yakoze bizahora byibukwa nk’umurage ukomeye muri Gospel.
Umva kandi urebe indirimbo ye, Afurika Haguruka, kuri YouTube