AJEMEL, ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Methodiste bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (AJEMEL UR HUYE), bateguye igiterane cyiswe "Aho twagendaniye Concert".
Uyu muryango wa AJEMEL ukorera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wateguye igiterane gikomeye cyiswe "Aho twagendaniye Concert", kizaba ku wa 30 kugeza 31 Werurwe 2024 kuri EMLR Cyarwa guhera saa munani n’igice kugeza saa kumi nebyiri n’igice z’umugoroba.
Ni igiterane gifite intego igira iti: "Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we". (Timoteyo :1:12)
Kizitabirwa n’amakorali atandukanye nka La Bonne Nouvelle choir, Shalom worship team, Kubwubuntu choir, Penuel choir, Rangurura choir, Voice of hope worship team ndetse na Elayo Family Choir. Hazaba hari n’abavugabutumwa basizwe amavuta na Rurema past. Benjamin ndetse na Pastor Zigirinshuti.
AJEMEL iherutse gukora igiterane cy’amateka cyasigiye abantu ibihe byiza yari igiterane bise "lshingiro ryo gushima Live Concert". Ni igiterane cyari gifite intego igira iti:" Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’intoki zawe (Zaburi 143:5).
Icyo gihe batangaje ko "lmpamvu twakise ishingiro ryo gushima ni uko iki giterane ari igisoza umwaka tunasezera abamaze igihe kirekire dukorana umurimo turigushima lmana ko yabanye natwe twese".
AJEMEL kandi igira igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Methodiste bagamije gushima lmana bibuka imirimo lmana yabakoreye. lcy’umwaka ushize cyari gifite intego igira iti:"Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye (Yesaya 63:7).
Muri Huye hagiye kubera igiterane gikomeye