× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo b’i Kigali bakumbuye ububyutse baboneraga mu materaniro yo ku manywa ku Nkuru Nziza

Category: Ministry  »  May 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Abakristo b'i Kigali bakumbuye ububyutse baboneraga mu materaniro yo ku manywa ku Nkuru Nziza

Iyo uvuze itorero Inkuru Nziza mu mujyi wa Kigali, humvikana cyane amateraniro ya ku manywa yakunze kwitabirwa cyane n’abawutuye.

Nyuma y’umwaka wi 1994 abanyarwanda bari bafite ibikomere byo ku mutima ndetse n’ihungabana kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

Abanyarwanda benshi bumvaga bashinja Imana bakayicira urubanza kuba baragezweho n’ibyabaye, kuko ntibyari byoroshye kongera kubabwira Imana. Buhoro bohoro, batangiye gusabana n’Imana kugera aho baniyemeje kujya basenga Imana mu kiruhuko cya ku manywa.

Nyuma y’uko leta ihagaritse zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa n’urusengero rw’Inkuru Nziza mu mujyi wa Kigali rwarafunzwe. Ibi byatumye abajyaga muri ya materaniro ya ku manywa yarimo ububyutse, batatana bigira mu baturanyi babo ari bo ADEPR Nyarugenge.

Gusa muri ADEPR Nyarugenge bivugwa ko batabasha gutanga ubwisanzure ku bavugabutumwa bose bigishaga ku bubyutse kuko byakorwaga aho yatangiriye ari ho mu Inkuru nziza. Hano cyo bisobanuye ni uko bigoye cyane kugira ngo ube wabwiriza muri ADEPR.

Bishop Karagire Canisius ni we watangije aya materaniro ku cyicyaro cy’itorero ry’Inkuru Nziza mu mujyi. Ni igikorwa cyitari gisanzweho mbere ya 1994. Intego nkuru yari Ububyutse, abenshi bazi nka Revival mu ndimi z’amahanga.

Ikindi kwari ugukiza ibikomere byo mu mitima aho ihungabana ryari ku kigero cyo hejuru mu batuye Kigali, byanahuje abari baturutse imihanda yose haba abari bagihunguka n’abari mu gihugu.

Ikirenzeho kwari uguha urubuga abavugabutumwa baturutse mu matorero yose y’abavutse ubwa kabiri bazi icyo ububyutse bivuze no kuzana impinduka mu murwa mukuru wari warasenyutse.

Mu busesenguzi buhari ni uko abateraniraga mu rusengero rw’Inkuru Nziza kuri ubu bimukiye muri ADEPR Nyarugenge bivugwa ko batahabwa amahirwe yo kubona abavugabutumwa batandukanye bakomoka mu yo twavuze haruguru.

Bamwe mu bakristo baganiriye na Paradise.rw bavuga ko bakumbuye aya materaniro yaberaga ku Inkuru Nziza kuko aho ari kubera ubu adakorwa mu mwimerere nk’uw’ayaberaga mu Nkuru Nziza.

Aha ni ho wakwibaza uti ’Itorero rya ADEPR kuki ritashyira mu ngiro ibyo iyi gahunda yari igamije niba iyerekwa ryatangijwe na Bishop Karagire Canisius ryari rifite intumbero yo gukora ibyo twavuze haruguru?’. Inkuru Nziza se yo kuko itasubukura iyi gahunda, ko yari yarakunzwe cyane?.

Muri uyu murwa wa Kigali ni amatorero menshi yabigerageje birananirana none kuba urusengero rw’Inkuru Nziza rutagikora ntibivuze ko umurimo w’ivugabutumwa uhagarara ariko abawufite nibawukore nk’uko watangiye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.