× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Irimo udushya twinshi! Alicia na Germaine bagiye gusohora indirimbo nshya "Ibendera" mu njyana y’Amapiano

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Irimo udushya twinshi! Alicia na Germaine bagiye gusohora indirimbo nshya "Ibendera" mu njyana y'Amapiano

Abahanzikazi ba’baramyi, Alicia na Germaine, bagiye gusohora indirimbo nshya bise "Ibendera" iri mu njyana ya Amapiano, indirimbo Se avuga ko izahumuriza imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Itsinda ry’abavandimwe babiri b’abakobwa, Alicia na Germaine, rikomeje kwandika izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Nyuma y’igihe gito ariko cyabaye icy’ingenzi bamaze mu rugendo rwabo rw’ubuhanzi, bagiye gusohora indirimbo nshya bise “Ibendera”, ifite ubutumwa bwo guhumuriza no gushishikariza abizera gushimangira ukwizera kwabo mu Mana.

Nk’uko byatangajwe na Papa Innocent, se w’aba bakobwa, iyi ndirimbo izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2025. Avuga ko ari indirimbo ifite umwihariko udasanzwe, kuko uretse ubutumwa bwayo buhumuriza imitima, yanatunganyijwe mu njyana y’Amapiano, injyana ikunzwe cyane muri iki gihe kandi ifite umudiho wishimirwa n’urubyiruko.

Mu magambo ye yagize ati: “Indirimbo Ibendera umwihariko wayo irimo ubutumwa buhumuriza imitima y’abantu. Ibendera ry’Umwami wacu Yesu ntirizigera rimanurwa, ni yo mpamvu dukwiye kumwizera. Ni indirimbo nziza ikozwe mu njyana yitwa Amapiano, mbese abazashobora kubyinira Imana, iyi ndirimbo ni iyabo.”

Yakomeje avuga ko aba bakobwa biteguye guha abakunzi babo ikintu gishya kidasanzwe, ati: “Harimo udushya twinshi mu bijyanye n’amashusho, murahishiwe. Video yayo izaba irimo ibintu tutigeze dukora mu ndirimbo zose tumaze gukora.”

Alicia na Germaine ni abana b’abanyempano bakiri bato bakomoka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba. Bamaze umwaka umwe gusa mu muziki, ariko bamaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Urufatiro”, “Rugaba”, “Ihumure”, “Wa Mugabo”, “Uriyo” na “Ndahiriwe.”

Izi ndirimbo zose zigaragaza ko bafite umurongo uhamye mu muziki w’ivugabutumwa, kandi zagiye zigaragaza ubutumwa bwo kwizera, gutekereza ku Mana, no gushimangira ubuzima bwo mu mwuka.

Mu bikorwa byabo byahise, aba bakobwa bagaragaje urukundo rudasanzwe bafitiye umurimo w’Imana n’abakunzi babo. Muri Nzeri 2025, mbere yo gusubira ku mashuri, basohoye playlist y’indirimbo zabo zose, bayita “Alicia and Germaine Songs”, kugira ngo basigire abakunzi babo indirimbo zo kubara irungu no kubagumisha hafi ya Kristo mu gihe bazaba bari kwiga.

Uretse kuba barigaragaje nk’abahanzi bafite impano, bagaragaje ko ari abana bafite icyerekezo n’indangagaciro z’umwuka. Alicia yiga mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, na ho Germaine yiga mu ishami rya Literature, French na Kinyarwanda (LFK).

Nubwo ari abanyeshuri, bemeje ko bazakomeza gukora umuziki wabo mu buryo bwagutse, kuko babifata nk’ubutumwa bwo gukomeza gufasha abantu gukura mu kwizera.

Indirimbo yabo nshya “Ibendera” itegerejwe na benshi nk’iyerekana urugero rushya mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho umudiho ushimishije w’Amapiano wifashishijwe mu gutambutsa ubutumwa bw’ijuru.

Ni indirimbo ifite intego yo kwibutsa abantu ko “ibendera rya Yesu ritazigera rimanurwa”, kandi ko buri wese akwiye guhagarara ku kuri, mu byo yizera n’urukundo rwe kuri Kristo.

Iyi ndirimbo igiye kongera gukomeza ubuhamya bw’urugendo rw’aba bakobwa, banazwiho kugira umuryango ubashyigikira mu byo bakora byose. Kuri iyi nshuro, umubyeyi wabo yatangaje ko “Ibendera” izaba indirimbo izatuma imitima myinshi ikomeza kwizera no kwishimira Imana mu munezero.

Mu gihe abenshi bategereje gusohoka kwayo, biragaragara ko Alicia na Germaine bakomeje kuba icyitegererezo cy’urubyiruko, bakora ibishoboka byose ngo abakunda injyana zitandukanye bisange batangiye kuryoherwa n’ubutumwa bwiza.

Reba indirimbo Ndahiriwe baheruka gushyira hanze kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.