Abakobwa babiri bavukana, Alicia na Germaine bo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, bashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yo kuramya no guhimbaza Imana bise Urufatiro, ariko ubwiza bwayo bwatumye bamwe babitiranya n’irindi tsinda rya Vestine na Dorcas.
Abakobwa babiri b’abanyempano bavukana, bakaba bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise "Urufatiro", mu masaha make imaze isohotse ikaba yigaruriye imitima ya benshi.
Icyatumye ababonye iyi ndirimbo bitiranya aba bakobwa bavukana bo mu Karere ka Rubavu ari na ho batuye n’itsinda rya Vestine na Dorcas na bo bavukana bo mu Karere ka Musanze, ni uko bagaragara muri iyi ndirimbo bambaye ingofero nk’izo Vestine na Dorcas bambaye mu ndirimbo yabo "Umutaka", hakaba hari n’abandi batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko basa kandi bangana, ikiruta byose na bo bakaba bafite ijwi ryiza cyane kandi bakaba baramya Imana.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’uwatunganyije amajwi (Audio Producer) ukorera muri studio ya Aba Music Entertainment iherereye mu Kigo cy’Urubyiruko (Youth Center), mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Ishimwe Claude ukoresha amazina ya Komaa Producer mu kazi (yafatanyije na Yes Beatz), yavuze ko kuba bambaye nka Vestine na Dorcas mu ndirimbo bise Umutaka nta kwigana kurimo, ahubwo ko mama wabo ari na we wabambitse yahisemo imyambarire ijyanye n’indirimbo nta kindi yitayeho.
Yagize ati: "Mama wabo ni we wabambitse, yarebye imyenda ijyanye n’ibyo baririmba, ntiyigeze areba niba hari aho byaba byarakoreshejwe mbere cyangwa hari aho bihuriye, ku bw’ibyo nta yindi mpamvu ni ukugira ngo dukore ibintu byiza. Twagendeye ahantu (location) twari turi gufatira amashusho (video)."
Iri tsinda rigizwe na Ufitimana Alicia ari na we mukuru, akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye aho yiga ‘Ubuganga’. Undi bahuriye muri iri tsinda ni murumuna we witwa Ufitimana Germaine wiga mu mwaka wa Kane w’Amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo ku kigo cya Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Aba bakobwa bombi bemeza ko bakuze bakunda kuririmba. Ufitimana Alicia yagize ati: ”Turi itsinda turaririmba, turirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Turamya Imana binyuze mu ndirimbo kandi dukunda kuririmba kuko tugamije kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku Isi yose, dufasha ba bandi batabona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu nzu y’Imana, tukabafasha mu buryo bw’indirimbo zirimo ubutumwa bwiza.”
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Paradise witwa Alice Uwiduhaye, Alicia umwe mu bagize itsinda Alicia & Germaine yavuze ko intego bafite "ni iyo kuvuga ubutumwa bwiza kuko abantu benshi batabasha kubona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu rusengero, indirimbo zirafasha cyane kuba umuntu yatambutsa ubutumwa cyangwa yabwumva aho ari hose birafasha bitagombeye kujya mu rusengero".
Yavuze ko bombi ari abakristo muri ADEPR bakaba baratangiye kuririmba kera, "gusa mu mwaka wa 2022 ni bwo twatangiye kuvuga ko twajya muri “Studio” tugakora indirimbo, kuko mbere twabikoraga bisanzwe mu rusengero”. Germaine aganira na Intambwe Media. Yahishuye ko we yaje kuva muri korari kubera kubura umwanya wo kujya gusubiramo indirimbo (repetition).
Ufitimana Germaine yasobanuye uko bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo agira ati: “Ubundi twe twabaga turi mu rugo bisanzwe nta kintu turi gukora. Twaba twibereye mu turimo tukaririmba, gusa nyuma papa wacu aza kuduha igitekerezo, abituganirizaho, noneho kuko natwe twabikundaga kandi tukaba twubaha umubyeyi wacu ku bitekerezo aduha, turabyemera dutangira uko.”
Yakomeje agira ati: “Twebwe ku bwacu dukunda kuririmba, kuko kuririmbira Imana ni umurimo mwiza cyane. Bibamo umugisha kandi nyine akenshi uba uri gusana imitima y’abantu yababaye, uri kubahumuriza, cyangwa ugafasha wa muntu udafite umwanya uhagije wo gusoma Bibiliya, ukaba wayimusomera mu ndirimbo ugasanga bibaye byiza. Rero kuririmba ni ibintu byiza cyane ni yo mpamvu tutigeze dushidikanyaho.”
Nk’uko Ishimwe Claude (Komaa Producer) yabitangarije Paradise, Ufitimana Innocent ari na we se w’aba bahanzikazi, na we yahoze ari umuhanzi, uretse ko indirimbo ze zitasohotse ngo zige ku mbuga nkoranyambaga nk’uko muri ibi bihe bimeze.
Yagize ati: "Ubahagarariye ni Papa wabo, ni na we ubareberera (manager), cyane ko na we ibintu by’ubuhanzi abimenyereye. Yari umuhanzi ni uko agenda abivamo gake gake, imbaraga nyinshi akaba ari kuzikoresha afasha abakobwa be."
Ufitimana Alicia mukuru wa Germaine we yemeje ko amahitamo yabo yari ukuririmbira Imana, na cyane ko ari ibintu bakunda kurenza uko bajya mu zindi ndirimbo. Yemeje ko n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe baba babikunze akaba ari yo mpamvu na bo bahisemo gukora icyo bakunda.
Alicia na Germaine bavuze ko nta kintu kidasanzwe bazanye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana uretse ubutumwa Imana yashyize ku mutima wabo, by’umwihariko ubutumwa bwo guha abantu batajya gusenga.
Alicia yasobanuye uko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje agira ati: “Urufatiro ni indirimbo yacu, ni indirimbo twakuye kuri Papa kuko ni we wayitwandikiye. Yarayanditse arangije arayitwigisha, turayumva, maze tugira amatsiko yo kumenya ubusobanuro bw’urufatiro nuko tujya kuyikora.
Twafatiye ku magambo ari mu ndirimbo ubwayo. Ijambo “urufatiro” riri muri Bibiliya, aho rigira riti: “Nyamara urufatiro rw’Imana ruracyariho kandi rwanditseho ikimenyetso ngo Uwiteka azi abe.” Aya magambo ni yo yubakiyeho iyi ndirimbo, kuko Imana ni yo ifite ijambo rya nyuma ku muntu.”
Muri iyi ndirimbo ibinjije mu muziki batangira baririmba bati: "Ubwo nari ndi mu mibabaro, numvise ijwi rinyongorera riti ’Humura humura mwana wanjye nturi wenyine’ ". Mu nyikirizo bakagira bati: "Nubwo bingoye, urufatiro ruracyariho rwanditsweho ’Uwiteka azi abe’ ".
Nk’uko Ishimwe Claude (Komaa Producer) yabitangarije Paradise, aba bahanzikazi bazashyira indirimbo nshya hanze zikozwe mu majwi n’amashusho mu biruhuko bongeye guhurira hamwe, dore ko biga ahantu hatandukanye.
Alicia na Germane bakiranywe urukundo rwinshi mu muziki wa Gospel
Alicia
Germaine
Alicia
Germaine
Alcia na Germaine bombi bahuje izina rya mbere Ufitimana, na channel yabo yitwa Ufitimana Empire
Alcia na Germaine babitiranya na Vestine na Dorcas
vestine na Dorcas
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "URUFATIRO" YA ALICIA & GERMAINE
When you sing, you sing it with confidence, and you’re in a different world. ... Keep ur talent We are behind u ❤️
Courage bakobwa bacu uwiteka akomeze abagure muzagere kure hashoboka
Mukomerezaho bakobwa bacu Alicia tukurinyuma kugambiri nukwacu kandi gusohoza nukwi mana nukuri urufatiro ruracyariho
Mukomerezaho bakobwa bacu Alicia tukurinyuma kugambiri nukwacu kandi gusohoza nukwi mana nukuri urufatiro ruracyariho
When you sing, you sing it with confidence, and you’re in a different world. ... Keep ur talent We are behind u ❤️