Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’Imiyoborere na Politiki Ziteza Imbere Abaturage (Public policy and Management), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abitabiriye amagambo akomeye.
Perezida Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo, kuri iki Cyumweru tariki 02 Kamena 2024, yitabiriye Inama izwi nka Korea-Africa Summit, yahuje abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika, ndetse n’Ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo.
Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa 5 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame witabiriye iyi nama yasuye Kaminuza ya Yonsei University, aho yaherewe impamyabushobozi y’icyubahiro ya Doctorate mu bijyanye n’imiyoborere na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).
Nyuma yo kuyihabwa yafashe ijambo, avuga amagambo akomeye agira ati: “Kugera ku majyambere nyayo bisaba imitekerereze yo gushaka ukuri, kujora, no guhanga. Igihugu kandi gikeneye kubona ubwisanzure bwo kwishyiriraho inzira, nubwo habaho igitutu n’uburyarya biva muri gahunda mpuzamahanga, byumwihariko ku bihugu bito n’ibiciriritse.”
Yakomeje agira ati: “Twahisemo kwibanda ku gushyira iyo mico mu rubyiruko rwacu, nk’ingamba zo guhindura igihugu. Twari dukeneye guhangana n’ukuri kw’amateka yacu, ikiruta byose kandi tukareba ko amateka yacu mabi atazibagirana.”
Ni inama yayobowe na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol, ndetse na Perezida El Ghazouanu wa Mauritania ari na we uyoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, yari irimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Korea y’Epfo ndetse n’abo mu Bihugu bya Afurika, aho byari biteganyijwe ko bazaganira ku gukomeza guteza imbere imikoranire hagati y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.
Muri iyi nama kandi, abakuru b’Ibihugu, abayobozi mu nzego nkuru, abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi ndetse n’impuguke mu bukungu, baganiriye ku ngingo zinyuranye, nk’iterambere ry’inganda, kwagura ubucuruzi, kwihaza mu biribwa, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no gushakira umuti ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uguhuza imbaraga mu kugena ahazaza, bitanga umusasuro uhuriweho mu bukungu ndetse n’iterambere rirambye (“The Future We Make Together: Shared Growth, Sustainability, and Solidarity).”