Muri iki gihe, isi y’umuziki yahindutse cyane kubera iterambere ry’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube.
Uyu munsi, abantu benshi bapimira ubukomere bw’umuhanzi ku mubare wa views, followers cyangwa streams afite. Iyo indirimbo igeze kuri miliyoni z’abayirebye, bamwe bahita bavuga ko uwo muhanzi ari icyamamare.
Ariko se koko views ni zo zonyine zigaragaza ko umuhanzi akomeye?
Abasesenguzi benshi b’umuziki, aba-producer, abanyamakuru ndetse n’abapasiteri bakurikirana imyidagaduro bavuga ko views ari ingenzi, ariko atari zo zonyine zemeza ubwamamare cyangwa ubukomere bw’umuhanzi.
Quincy Jones: “Impano iruta imibare”
Quincy Jones, umwe mu ba-producer bakoze amateka akomeye muri muzika y’Isi, yigeze kugaragaza ko imibare ishobora kuyobya abantu ku gaciro nyakuri k’umuziki.
Mu bitekerezo bye, yavuze ko hari igihe abantu birukira imibare bakibagirwa ireme ry’ibihangano. Yagarukaga cyane ku kuba umuziki mwiza usiga umurage urambye aho kwibanda gusa ku kurebwa cyane mu gihe gito.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bigaragaza ko views zonyine atari zo zapimirwaho ubukomere bw’umuhanzi.
Lecrae: “Fan base iruta viral hit”
Lecrae, umwe mu bahanzi bakomeye ba Gospel Hip Hop ndetse akaba n’uwashinze Reach Records, yavuze ko hari indirimbo ziba viral ariko ntizubake umuhanzi mu gihe kirekire.
Yasobanuye ko umuhanzi ukomeye aba afite abantu bamushyigikira by’ukuri, atari abantu barebye indirimbo rimwe gusa kubera ko iri mu zigezweho.
Mu magambo ye, yagize ati: “Kubaka igikundiro mu mitima y’abantu mu buryo burambye biruta kugira views nyinshi z’igihe gito.”
Ethiopia Habtemariam yavuze ko "Ubunyamwuga ni bwo bwubaka izina". Habtemariam wahoze ayobora Motown Records, yigeze kuvuga ko umuhanzi ukomeye agaragarira mu buryo yitwara no mu mikorere ye.
Yasobanuye ko hari abahanzi bafite impano nyinshi ariko bakabura ubunyamwuga cyangwa uburyo bwiza bwo gukorana n’abandi, bikarangira badatinze mu muziki.
Ibi bihurirana n’ibyo benshi bakora muzika bavuga: views zishobora kuzamuka vuba, ariko izina rirambye ryubakwa n’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.
Pastor Rick Warren: “Icyo usiga mu bantu ni cyo kigena agaciro kawe”
Rick Warren, umwe mu bavugabutumwa bazwi cyane ku Isi, yigeze kuvuga ko agaciro k’umuntu katapimirwa ku buryo azwi gusa, ahubwo gapimirwa ku ngaruka asiga mu buzima bw’abandi.
Nubwo yavugaga ku buzima muri rusange, abasesenguzi benshi bifashisha iki gitekerezo mu gusobanura umuziki. Bemeza ko umuhanzi ukomeye ari usiga impinduka nziza mu bantu, atari uwagize views nyinshi gusa.
Steven Karasira: Umuhanzi areberwa ku ngaruka agira ku bantu
No mu Rwanda, bamwe mu basesenguzi bakurikirana muzika ya Gospel bagiye bagaruka kuri iyi ngingo.
Steven Karasira, umwe mu banyamakuru n’abasesenguzi bakurikirana cyane muzika ya Gospel, yagiye agaragaza ko hari abahanzi baba bafite hype ku mbuga nkoranyambaga ariko ibikorwa byabo ntibigire ingaruka zirambye.
Mu busesenguzi bwe, agaragaza ko umuhanzi ukomeye atareberwa gusa ku kuba avugwa cyane, ahubwo areberwa ku butumwa bwe, uburyo yubaka abandi ndetse n’uruhare agira mu iterambere rya muzika.
Yanagaragaje ko hari abahanzi bashya bafite impano ariko badahabwa amahirwe ahagije kubera ko abantu benshi birukira amazina asanzwe azwi cyangwa imibare yo ku mbuga nkoranyambaga.
Ibintu 5 bigaragaza ko umuhanzi akomeye
1. Ubutumwa n’impinduka azana mu bantu: Indirimbo zubaka abantu, zigahumuriza ababaye cyangwa zigatanga icyizere ni kimwe mu bipimo byerekana ubukomere bw’umuhanzi.
2. Igihe amaze mu muziki: Umuhanzi ukomeye ntapimirwa ku ndirimbo imwe yakunzwe gusa, ahubwo no ku bushobozi bwo gukomeza gukora no kuguma ku rwego rwiza imyaka myinshi.
3. Ubunyamwuga: Imyitwarire myiza, kubaha abakunzi be, kubaha itangazamakuru no gukorana neza n’abandi ni bimwe mu biranga umuhanzi ukomeye.
4. Fan base ikomeye: Abafana b’ukuri bakomeza gushyigikira umuhanzi no mu bihe bikomeye, atari abamukurikiye kubera indirimbo imwe cyangwa trend y’igihe gito.
5. Umurage asiga mu muziki: Hari indirimbo zimara imyaka myinshi zigikora ku mitima y’abantu. Uwo ni umwe mu mirage ikomeye umuhanzi ashobora gusiga.
Views ni ingenzi, ariko si zo zonyine
Nta gushidikanya ko views zifasha umuhanzi kwamamara no kubona amahirwe mashya. Ariko abahanga bavuga ko views zonyine zidahagije mu gupima uburemere bw’umuhanzi.
Hari igihe views ziterwa no kwamamaza cyane cyangwa ibintu byaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ariko nyuma ibikorwa bikibagirana vuba.
Umuhanzi ukomeye ni uhuza impano, ubutumwa, ubunyamwuga, gukundwa n’abafana ndetse no kugira ibikorwa biramba.
Mu muziki nyawo, ubukomere bw’umuhanzi ntibupimirwa gusa ku mibare yo kuri YouTube, Instagram cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga.
Ahubwo bugaragarira mu ngaruka ibikorwa bye bigira ku bantu, ku butumwa atanga ndetse no ku mateka asiga mu muziki. Views zishobora gutuma abantu bakumenya, ariko ibikorwa byiza ni byo bituma batakwibagirwa.