Nta minsi myinshi batwikirije abantu umutaka ubakingira imyambi y’umwanzi. Buri wese yibazaga ikizakurikiraho. Kuri ubu Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas basohoye indirimbo nziza cyane bise "Ku musaraba’’.
Imvano y’iyi ndirimbo akaba ari ubuzima Vestine na Dorcas banyuzemo bakaza kwakira ubutsinzi buturutse ku musaraba nk’uko Paradise.rw ibikesha inzu isanzwe ifasha aba baramyi iyobowe na Irene Murindahabi ari nawe wayishinze.
Ni indirimbo yanditswe na kabuhariwe mu kwandika indirimbo za Gospel, Danny Mutabazi wandikiye iri tsinda indirimbo ebyiri ziheruka arizo "Isaha" ndetse n’indi ndirimbo baheruka gusohora bise "Umutaka’’ imaze kurebwa n’abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana inani.
Amajambo (Lylics) agize iyi ndirimbo:
Benshi ndabizi ko inkuru y’amarira yanjye, nukuri yaciye mu matwi yanyu. Abandi twaturanye iyo, mu mudugudu w’irimbukiro, umwijima ni wo niyorosaga ntarahura n’Umwami wanjye Yesu, umwijima ni wo niyorosaga ntarahura n’umwami wanjye Yesu.
Narahamagaraga maze nkiyikiriza, nari mu buretwa bubuza izuba kurasa nari nyotewe no gutabarwa, sinjye wabonye mva mu biganza bibi aho nari ndi mfuye rubi. x2
Chorus: Ku musaraba w’isoni Yesu wahakubitiwe inkoni ubu aho kurira ndaririmba, ko wandutiye abatambyi x2 Naje kumenya ko za mana z’aho nabaga, zitari zishoboye.
Ariko wowe Yesu ufite imbaraga wahaye ubuzima imbaga. Jehova yankundanye umurava mwinshi. Ni ukuri yampaye ubugingo buhoraho, Ineza ye intembaho, ndahamya ko aho anjyana hizewe.
Ndahamya ko aho anjyana hizewe. Sinjye wabonye mva mu biganza bibi aho nari ndi mfuye rubi.x2
Chorus : Ku musaraba w’isoni Yesu wahakubitiwe inkoni ubu aho kurira ndaririmba, ko wandutiye abatambyi x2 Wanguze amaraso ndabihamya waruguruye maze ndinjira X6. Sinjye wabonye mva mu biganza bibi X2 Jesus is our Shepherd " AMEN.
Ni indirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko mu minsi 2 gusa imaze hanze, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi magana atatu na mirongo itatu n’umunani (338,000) ku rubuga rwa Youtube.
Vestine na Dorcas barakunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KU MUSARABA" YA VESTINE & DORCAS