× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Banashenge basohoye indirimbo nshya y’abana yitwa “Ihangane” igamije guhoza imitima yabo

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Banashenge basohoye indirimbo nshya y'abana yitwa “Ihangane” igamije guhoza imitima yabo

Itsinda Banashenge, rimaze kumenyekana mu ndirimbo z’abana zubaka ubumenyi n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ryashyize hanze indirimbo nshya yise y’abana “Ihangane”, ikaba yasohotse ku wa 3 Nzeri 2025 ku rubuga rwa YouTube.

“Ihangane” ni indirimbo ivuga ku rukundo n’ihumure, igamije guhoza umwana uri mu gahinda cyangwa uri mu bihe bitoroshye. Mu magambo y’indirimbo hagaragaramo ubutumwa bushishikariza abana kwihangana, kudacika intege no kugira ikizere cy’ahazaza, bumva ko bafite inshuti zibakunda kandi ziteguye kubaba hafi.

Amagambo ayirimo agira ati: “Hora nshuti hanagura amarira, ufite inshuti zigukunda. Humura turahari, tuzajya dukina wishime.” Ni indirimbo ifasha abana kumva ko batari bonyine, ko bafite inshuti n’imiryango ibitaho, bityo ikabatera gutekereza ku buzima mu buryo bwiza kandi bwuzuye ibyiringiro.

Banashenge, bamaze gukora indirimbo zitandukanye zifasha abana kwiga Ikinyarwanda, andi masomo nk’imibare, no kwidagadura mu muco wabo, zirimo Owe Owa, Iminsi y’icyumweru, Imibare, Ibice by’umubiri, ndetse na Twige Inyajwi z’Ikinyarwanda. Indirimbo zabo zigaragaramo uburyo bushya bwo gutoza abana indangagaciro z’urukundo, ubumwe no kwiga ibintu by’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Musekura Jean D’Amour, ugira uruhare mu kwandika zimwe mu ndirimbo za Banashenge, yasobanuye ko intego nyamukuru ari ugufasha abana gukura bafite indangagaciro Imana ishima, zirangajwe imbere n’urukundo.

Aganira na Paradise yagize ati: “Indirimbo zacu ntizigamije gusa gushimisha abana, ahubwo zifite ishingiro mu Ijambo ry’Imana. Bibiliya iravuga ngo ‘Nimutoze umwana inzira akwiriye kunyuramo, nakura ntazayivamo, na ho yazaba ageze mu zabukuru’ (Imigani 22:6). Ni na yo mpamvu tubona ko dufite inshingano yo gufasha ababyeyi n’abarezi kubaka ejo hazaza h’aba bana binyuze mu ndirimbo zibacengezamo icyizere n’ubumuntu.”

Indirimbo “Ihangane” ya Banashenge irimo ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bana bose. Ni indirimbo yibutsa ko n’igihe cy’agahinda gishobora guhinduka isoko y’ibyishimo mu gihe umuntu afite inshuti zimuba hafi.

Nk’uko Banashenge bahora babigaragaza mu bihangano byabo, intego yabo ni ugutoza abana gukunda Igihugu, umuco no kwiga mu buryo bushimishije, bakagira umutima uhamye urangwa n’urukundo n’amahoro.

Reba indirimbo Ihangane kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.