None se wahindutse kuki (Rom 12:2).
Nyuma y’inyigisho natanze benshi bagiye banyandikira babaza ko nzakomeza uyu mutwe w’ijambo. Nk’uko nari nabivuze iyi nyigisho irakomeza.
Uno munsi ndavuga ku bisobanuro byo "guhinduka".
Ijambo "guhinduka" rikoreshwa muri kiriya cyanditswe riva mu rurimi rw’urugiriki "metamorphosis" biva mu nshiga "metamorphoo" bivuga gufata indi shusho. Niryo ryakoreshejwe bavuga ukuntu "amazi" yabaye "vino" I Kana. Ni naryo ryakoreshejwe Yesu arabagirana imbere y’abigishwa (Mat. 17:1-2).
Paholo akoresha ririya jambo, yavugaga impinduka mu mico, no mu myitwarire (conduct and character).
Guhinduka ntabwo ari ikintu twikorera ubwacu ariko ni ikintu twemera ko kitubaho. Uwakijijwe yemerera Imana kumuhindura binyuze mu ijambo ry’Imama rya buri munsi, mu gusenga ndetse no kwera imbuto. Iyo ibi bibaye, nibyo Paholo yita kuba icyaremwe gishya (2 Kor. 5:17).
Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, ndabaza wowe wasomye ubu butumwa icyo gukizwa byahinduye muri wowe.
Niba wari usanzwe urakara vuba, uvugira hejuru, urwana, utukana, usambana, usinda, wiba, ubana nabi n’uwo mwashakanye, ushwana n’abaturanyi, ubeshya, ukwiza ibihuha, ucuragura, uroga, wivumbura, usebanya, urarikira, etc. Ukaba ukibyiberamo na nyuma yo gukizwa, ubwo umuntu yakwibaza ngo "wakijijwe iki"?, wahindutse ute?
Umugore wawe abayeho mu bwoba buhoraho, abaturanyi barakwiganya, abana warabahahamuye, uri indaya wasenye ingo z’abandi, ku kazi wigize intare, abantu bose muri Quartier ntawe ugera iwawe kubera ibyo uvugwaho...None se wakijijwe iki?
Fata umwanya utekereze ku mpinduka nyayo Imana ikwitezeho.
Mugire icyumweru cyiza mwese!
© Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Gospel Church