× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bibiliya ya mbere yo mu Kinyamulenge yamaze gusohoka kandi abenshi batangiye kuyisoma

Category: Bible  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bibiliya ya mbere yo mu Kinyamulenge yamaze gusohoka kandi abenshi batangiye kuyisoma

Pasiteri Philemon Rudaga uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu bice bavuga Ikinyamulenge, uku kwezi kwa Mutarama 2024 afatanyije n’abandi, bashyize hanze igitabo cya mbere cya Bibiliya iri mu Kinyamulenge.

Iki gitabo cya mbere cyashyizwe hanze n’icy’Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Luka, ari cyo abenshi bita ivanjiri ya Luka, ibivugwamo akaba ari bimwe mu byo Yesu/Yezu Kristo yakoze akiri ku Isi.

Pasiteri Philemon Rudaga wakuze avuga Ikinyamulenge kandi akaba yarabaye mu bice byinshi byo muri Kongo (RDC) bivuga uru rurimi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko igitekerezo cy’uyu mushinga wo guhindura Bibiliya mu Kinyamulenge kimaze imyaka 38, ariko we atangiye kubitekerezaho hashize imyaka 20.

Iki gitekerezo yakimenye ubwo yajyaga i Nairobi muri Kenya, agiye gusura abo mu muryango wabo w’Abanyamurenge babayo. Apostle Victor Mikebanyi ari na we wamusobanuriye iby’uyu mushinga yari amaranye igihe, mu mwaka wa 2004 yari afite akazi kenshi ko kumwumvisha ko bishoboka, cyane ko Pasiteri Philemon atabyumvaga neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, Philemon asobanura uko bashyize hanze igitabo cya mbere gisobanuwe mu Kinyamulenge, yavuze ko atari cyo cyonyine kuko byose hamwe mu byo bahaye abantu bari baturutse hirya no hino aho bafite amashami, baje muri uyu muhango wo kubimurika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari ibitabo bitatu birimo n’ikigisha gusoma no kwandika mu Kinyamulenge, hiyongereyeho na filime ya Yesu isobanuwe mu Kinyamulenge.

Nk’uko abivuga, igitabo cya Lika ni cyo bahereyeho ariko mu bigize Bibiliya si cyo cyonyine barangije guhindura, ni uko ari cyo cyabanje gukosorwa no kwemezwa. Ibindi bamaze guhindura ni igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitaremezwa n’inkoranyamagambo y’Ikinyamulenge igizwe n’amagabo arenga 2000.

Philemon yavukiye muri Kongo (RDC) ahitwa Kintaki, ariko kubera gushaka ko uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa yimukiye muri imwe muri leta zigize Amerika ya Geworujiya, ahurirayo n’itsinda ry’abo bafatanya ririmo abazungu n’Abanyamulenge batatu.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batandatu avuga ko uyu mushinga utoroshye akaba ari yo mpamvu watinze gushyirwa mu bikorwa kandi umaze imyaka myinshi. Ubusanzwe bakoreshaga Bibiliya yo mu Kinyarwanda, mu Kirundi, mu Giswayile, mu Cyongereza no mu Gifaransa, kandi kugira ngo batangire guhindura mu Kinyamulenge byabasabye kuzisoma zose.

Ibyo byiyongereyeho no gushaka inzobere mu rurimi Bibiliya nyirizina idahinduwe yanditswemo, ni ukuvuga cyane cyane Igiheburayo n’Ikigiriki, aho banabashije kubona inyandiko Yesu yasomeye mu rusengero, kugira ngo babashe guhindura ariko bagendeye ku mwimerere w’ijambo, bahuze n’ukuri hatabayeho ukugenekereza cyane.

Izi nzira zose bacamo kugira ngo bahindure Bibiliya ihuje n’umwimerere, zibageza ku gusanga bishyuye arenga ibihumbi 36 by’amanyarwanda (36 USD) ku murongo umwe, uko waba ungana kose, ibi bikaba bituma bifuza gushyigikirwa kuko bisaba ukwitanga gukomeye ari na yo mpamvu abahawe ibi bitabo ku buntu bashyigikiraga uyu murimo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abanyamulenge bafite amatorero mu Rwanda, muri Kenya, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bafite 100, mu Burayi, Asiya n’ahandi. Inzira yo guhindura Bibiliya yose iracyakomeje, kandi bifuza ko uwabashije kubona kimwe mu bitabo byanditse mu Kinyamulenge yakwihatira kugisoma ashyizeho umwete, bityo ururimi rwabo ruvugwa n’abatari bake, rukandikwa mu zindi ndimi zikoreshwa ku Isi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.