Ikimenyabose mu Rwanda no hanze yarwo, Bosco Nshuti, umuhanzi usohora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana hafi buri kwezi, asohoye indi ndirimbo nziza yitwa "Nakwitura Iki".
Muri iyi ndirimbo Bosco Nshuti ashimira Yesu kuba yaramubabariye ibyaha byose, bityo ikintu yamwitura kikaba ari ukutazigera apfukamira indi Mana. Ni indirimbo ya kenda asohoye muri uyu mwaka wa 2023, ikaba iya kabiri asohoye muri uku kwezi k’Ukuboza.
Ni umwe mu bahanzi bakora bivuye inyuma kuko ari muri bake basohora indirimbo hafi buri kwezi, byarimba zikaba ebyiri mu kwezi kumwe. Si indirimbo gusa ahubwo anitabira ibitaramo byinshi by’umwihariko muri uyu mwaka mu ho yataramiye harimo n’i Burayi.
Izo ndirimbo zindi yasohoye zigera ku ikenda harimo iyo yahereyeho umwaka ugitangira yitwa "Babwire" yasohoye ku itariki 7 Mutarama, iyo yise "Ni Yo Yadukunze" yasohoye ku itariki 25 Werurwe, iyitwa "Rukundo" yasohoye ku itariki 29 Mata, iyitwa "Yanyuzeho" yasohoye ku itariki 2 Kamena;
Iyitwa "Ni Muri Yesu" yasohoye ku itariki 21 Kamena, muri uku kwezi ikaba yari iya kabiri asohoye, iyitwa "Numvise" yasohoye ku itariki 19 Nzeri, iyitwa "Mbaraga Zikiza" yasohoye ku itariki 14 Ugushyingo, iyitwa "Uwambitswe" yasohoye muri uku kwezi ku itariki 6 Ukuboza, n’iyi ngiyi nshya asohoye uyu munsi ku itariki 15 Ukuboza yitwa "Nakwitura Iki".
Ibi bigaragaza uburyo uyu muhanzi uri mu bakunzwe akorana umwete kandi ikimutera gukomeza gukora ni urukundo yerekwa n’abafana bakomeza kumushyigikira.
Bosco Nshuti ni umuhanzi umaze kumenyekana mu Rwanda nk’umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Uretse indirimbo yakoze muri uyu mwana, yamenyekanye ku zindi yakoze mbere yawo nka “Ibyo ntunze, Yanyuzeho” n’izindi nyinshi ziyobora abantu mu gakiza kandi zikarushaho kubakundisha Imana.
Iyi ndirimbo ije habura iminsi mike ngo umunsi mukuru Abakristo bo mu madini amwe n’amwe bizihizaho ivuka ry’Umwami wabo Yesu Kristo, ku itariki 25 Ukuboza, ku munsi wiswe Noheri.
Ni Ku munsi abantu baba bakeneye ibintu byiza kandi bishya akaba ari yo mpamvu Bosco Nshuti yamenye icyo bakeneye akabaha indirimbo nziza bazaririmba kuri uwo munsi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NAKWITURA IKI" YA BOSCO NSHUTI