Umusore ukiri muto witwa Eric Hakizimana niwe wahize abandi mu isiganwa ry’abanyonzi ryateguwe na aLn [A Light to the Nations] irimo gutegura igiterane gikomeye kizabera kuri Stade ya Bugesera kuva kuri uyu wa Gatanu.
Kuwa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, wabaye undi munsi w’amateka hamwe n’ibintu bitigeze bibaho i Nyamata! Umuryango aLn "Umucyo w’Amahanga" wateguye igikorwa cyo Kumenyekanisha Amagare, kitabirwa n’urubyiruko rukora tagisi y’amagare.
Bagenze ibirometero birenga 40 bahatanira ibihembo bitandukanye kuva kuri moto nshya n’izindi mpano zitandukanye! Hakizimana Eric niwe wahize abandi ahembwa Moto. Uwa kabiri yahembwe Igare rishya, naho uwabaye uwa gatatu yahembwe telefone nshya.
Mbere yaho, uwashinze Minisiteri akaba na Perezida ku Isi, Ev. Dr Dana Morey, basuye umuryango ufite abana barenga 120 bafite ubumuga, bamwe muri bo bakaba baba muri uwo muryango, abandi mu ngo zabo bakabagaragariza urukundo rw’Imana mu ijambo no mu bikorwa!
Ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye byatanzwe kuri uyu muryango, bizamara byibuze amezi atatu! Nyuma y’ubuhamya bukora ku mutima ku mateka y’uyu muryango n’ibikorwa bikomeje, Ev Dana Morey yasenze Imana ayisaga guha umugisha abana n’abashinze uyu muryango!
A Light to the Nations, yakoze ibi bikorwa mbere y’amasaha macye ikinjira mu giterane cy’iminsi itatu "Miracle Gospel Harvest" gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga kikazasozwa ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Kizajya kibera kuri Stde ya Bugesera.
Menya abanyonzi 10 bahize abandi muri iri siganwa ry’amagare
10. Mushimiyimana Jean Baptiste
9. Byiringiro Wellars
8. Nshimiyimana Pierre
7. Habumugisha Eric
6. Imanishimwe Andre
5. Kubwimana Fidele
4. Hagenimana Martin
3. Niyigena Romance: Yahembwe Telefone nshya
2. Tuyishime yari yambaye 171: Yahembwe Igare
1. Hakizimana Eric: Yahembwe Moto nshya
Hakizimana niwe wabaye uwa mbere