Umuramyi Chryso Ndasingwa wamamaye mu ndirimbo yise "Wahozeho" nyuma y’uko asohoye indirimbo iteguza igitaramo cye, yashyize hanze abahanzi bazafatanya.
Umuhanzi Chryso Ndasingwa witegura igitaramo cy’amateka muri BK Arena, uherutse gushyira hanze indirimbo yise "Asama ndakuzuza", yashyize hanze abahanzi b’ibyamamare bagiye gufatanya nawe mu gutaramira abanyarwanda ndetse n’abandi bose bazabasha gukurikirana iki gitaramo cyiswe "Wahozeho album launch"
Iki gitaramo "Wahozeho Album launch" kizaba tariki ya 05 Gicurasi 2024 kibere muri BK Arena. Uyu muramyi azba amurika alubumu ye yambere igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe.
Ku rutonde rw’abazamufasha hari Asaph Music International, Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, lshimwe Josh ndetse na True Promises.
Amatike yamaze kugera hanze, ukaba wayagura kuri www.ticqet.rw muri ubu buryo; Silver: 5, 000Rwf, Premium: 10,000, Gold: 12,000 Rwf, Platinum: 15,000, Diamond: 20,000rwf.
Uyu muramyi Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo yise "Wahozeho" ndetse biba akarusho bigeze kuri "Ni nziza". Yamamaye vuba dore ko yatangiye umuziki muri Korona virusi (Covid-19).
Chryso Ndasingwa abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri mu gihe abandi baba batumiwe ari ibitaramo bihuza abandi abahanzi benshi.
Uyu muramyi Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu.
Ntuzacikwe n’iki gitaramo!