Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana David Kega, yasohoye indirimbo nshyashya yise ‘Sinakurekura’ iri gufasha abatari bake kugira ihumure rituruka ku Mana kuko iri kugaruka ku bantu banze kuyirekura bakabona imigisha.
Iyi ndirimbo ‘Sinakurekura’ yagiye hanze kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024, iza isa n’iyari imaze imyaka myinshi itegerejwe n’abakunzi b’indirimbo zo kujramya no guhimbaza Imana, cyane cyane abihebye, bafite mitma iremerewe, kandi bumva Imana ibari kure.
Aba bantu aririmbamo banze kurekura Imana, bakavuga bati ‘Sinakurekura’, harimo abari bihebye banga kurekura Imana, bituyma bashira agahinda, bahabwa amasezerano, kandi bakira indwara z’umubiri.
Hari aho avugamo uko imparakazi yirukanka, ikahagira ishakashaka hirya no hino, ngo irebe ko yabona aho inywa amazi, ni ko na we umutima we uba ushaka Imana, ku buryo bitamwemerera kugenda amara masa.
Avugamo umugabo wo mu bihe bya kera wakiranye n’umumarayika, akanga kumurekura kuko yifuzaga ko agenda amuhaye umugisha. Ibi wabisanga mu gitabo k’Itangiriro, ariko iyi ndirimbo yayishingiye cyane ku gice cya 32: 27 hagira hati: “Uwo mugabo aramubwira ati ndekura kuko umuseke utambitse, aramusubiza ati ‘sinakurekura’ utampaye umugisha.”
Uyu mugabo uvugwa muri uyu murongo ni Yakobo. Ubwo yari mu nzira agenda, yahuye n’umugabo baragundagurana, Yakobo amurusha imbaraga. Kubera ko uwo barwanaga yari umumarayika, yamufashe umutsi, bituma amunesha, ariko Yakobo yakomeje kumukomeza avuga ati: “Sinakurekura utampaye umugisha.” Kutarekura uyu mugabo byatumye ahabwa umugisha, ahabwa izina rya Isirayeli, aba sekuruza w’amahanga menshi.
Agaruka no ku mugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso yabona Yesu atambuka mu bantu benshi, akagenda amusanga akamukoraho, uwo mwanya agahita akira. Yanze kurekura Yesu.
Hari n’abandi benshi Yesu ubwe yikoreyeho bagakira, urugero nk’uwo uyu muhanzi David Kega avuga. Yari impumyi, Yesu amukozeho arakira.
Ibi ni byo byatumye akora iyi ndirimnbo, avuga ko na we atarekura Yesu. Ku bantu bihebye,. Iyi ndirimbo ni iyabo, kuko nibatarekura Yesu bazabona imigisha, bakizwe mu mwuka, bakire indwara, kandi babeho bafite ibyiringiro by’ejo hazaza.
Kuri ubu aririmba nk’umuhanzi wigenga, kandi aririmba muri korari El Shaddai, aho ari umuyobozi w’indirimbo. Afite indirimbo zakunzwe zirimo Ntiwandangarana imaze amezi atatu isohotse, Aransanga, Akabando n’izindi.
David Kega ni umuhanzi ku giti ke uzwi muri El-Shaddai Choir
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DAVID KEGA
Iteka nkunda uburyo muhora mutugezaho inkuru nziza kugihe, ndetse by’akarusho zamamaza ubutumwa bwiza. Imana ijye ibaha umugisha, kandi umuhate wanyu si uw’ubusa ku Mana. Turabakunda cyane.