× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dr. Gene Hwang umwarimu w’imibare wanditse ibitabo byinshi by’Imibare bikoreshwa ku isi yemera Imana

Category: Words of Wisdom  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Dr. Gene Hwang umwarimu w'imibare wanditse ibitabo byinshi by'Imibare bikoreshwa ku isi yemera Imana

Jye nemeza ntashidikanya ko kororoka habayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo, bigaragaza ubwenge bw’Imana.

Urugendo rwa Dogiteri Gene Hwang Umuhanga mu mibare

Dogiteri Gene Hwang yavukiye mu mujyi wa Tainan muri Tayiwani, mu mwaka wa 1950, ni umwarimu w’imibare muri kaminuza nkuru ya Chung Cheng muri Tayiwani, uri mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Nanone yigeze kwigisha muri kaminuza ya Cornell muri Amerika, anahakorera ubushakashatsi mu ibarurishamibare. Yamaze imyaka myinshi ari umwe mu bantu banditse ibitabo byinshi by’ibarurishamibare, kandi n’ubu aracyabyandika.

Akiri umusore, yari azi ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize, ariko nyuma yaho yaje guhindura uko yabonaga ibintu. Nimukanguke! yagiranye ikiganiro na we, imubaza ibirebana n’akazi akora n’imyizerere ye.

Ni iki wigishijwe ukiri muto?

Ku ishuri batwigishaga iby’ubwihindurize, ariko ntibadusobanuriraga neza uko ubuzima bwabayeho. Igihe nabaga najyanye n’ababyeyi gusengera mu idini rya Tawo, nategaga amatwi ibyo abarimu b’iyobokamana bigishaga, maze nkababaza ibibazo. Icyakora ibisubizo bampaga nkumva ndanyuzwe byabaga ari bike cyane.

Kuki wize Imibare?

Igihe nari mu mashuri abanza, nakundaga imibare cyane, kandi nakomeje kuyikunda n’igihe nari ngeze muri kaminuza. Jye mbona iyo usobanuye ibintu wifashishije imibare, ari bwo byumvikana neza cyane.

Niki kigaragaza ubuhanga bwawe ?

Reka dufate urugero rw’ibirebana n’imyororokere. Bimwe mu binyabuzima bito cyane, urugero nk’icyitwa amoweba, ntibigira ikigabo cyangwa ikigore. Iyo mikorobe igizwe n’ingirabuzimafatizo imwe, ikora kopi y’amakuru arebana n’uko yororoka, nuko ikagenda yigabanyamo ibice.

Biratangaje cyane kuba icyo kinyabuzima cyibaruka hatabayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo, kuko ubusanzwe inyamaswa n’ibimera hafi ya byose byororoka ari uko intanga ngore ihuye n’intanga ngabo. Kuki kororoka habayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo na byo ubwabyo bitangaje?

None se bishoboka bite ko ibinyabuzima bimwe byororoka byigabanyamo ibice bibiri, ibindi bikororoka habanje kubaho guhuza ibice bibiri bitandukanye, aho intanga ngore ihura n’intanga ngabo? Kugira ngo ibyo bibeho, kimwe cya kabiri cy’amakuru aba mu ntanga ngabo na kimwe cya kabiri cy’amakuru yo mu ntanga ngore birahura bikivanga.

Ibyo na byo birahambaye cyane kandi byabereye ihurizo abashyigikira ubwihindurize. Jye nemeza ntashidikanya ko kororoka habayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo, bigaragaza ubwenge bw’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.