× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’igihe: Abantu 46 barohamye abarenga 16 bahatakariza ubuzima

Category: Amakuru  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n'igihe: Abantu 46 barohamye abarenga 16 bahatakariza ubuzima

Abantu barenga 46 bari mu bwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bagiye mu Murenge wa Karenge aha ni mu karere Karere ka Rwamagana barohamye ku gicamunsi cyo kuwa 26 Mutarama 2024.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Karenge bavuze ko ibi byabaye byari byarahanuwe ariko bakibaza aho bizaturuka bakibwira ko ari nk’intambara, abandi bakumva ari imodoka izakora impanuka ariko nta kintu lmana ivuga ngo gihere.

Muri Bibiliya handitse ngo uwera nakomeze yere n’uwanduye akomeze yandure.

Kuri uyu 26 Mutarama ni bwo abantu barenga 40 barohamye mu bwato ,15 bari bambaye amajire babashije kurohora abandi, abarokotse bakaba ari 32. Kuri uyu 27 nibwo umuganda wimuriwe ku kiyaga cya Mugesera bashaka ababa baburiwe irengero.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na bamwe mu bageze aho iki gikorwa cyabereye bari mu marira menshi akabije ndetse bagira bati :"Abasenga basenge cyane kuko turi mu minsi ya nyuma".

Nayituriki Borah yabajijwe ibyaba byabaye ndetse nuko yiyumva agira ati :"Mbere na mbere ndihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse n’umurenge wose kuko wabuze abantu benshi".

"Bari abantu 46 mu bwato bahetse n’imizigo amagare, moto 2 n’ibishyimbo, ibigori bageze mu mazi babona bitagiye gukomera kubera imitwaro myinshi yaririmo ndetse n’umuyaga. Hanyuma batangira kuvugango reka dutemo imitwaro ariko ba nyirayo baranga.

Nubwo ibyago byabaye ariko turashima lmana ko hari abarokotse bose bataheze. Harokotse 31. Nakuyemo isomo rikomeye ko urupfu rudateguza buri muntu akwiriye guhora yisuzuma akareba niba ntakiri kumurega ku Mana kuko tugeze mu bihe bibi bigorange ".

Ndetse Twaganiriye na Jean dela Paix ati: "Habonetse imibiri 16 abandi baracyashakishwa gusa birababaje cyane abagabo, ababyeyi n’impinja bahaburiye ubuzima, gusa turashima lmana ko bose batashize nubwo kubyakira bigoranye".

Haracyakomeje gushakwa imibiri y’ababuriwe irengero.

Abantu 46 barohamye abarenga 16 bahatakariza ubuzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.