Dutarame Live Concert ni igitaramo cyateguwe n’umuramyi Alex Dusabe agitumiramo abaramyi bakunzwe bihebuje muri iyi minsi.
Iki gitaramo kizaba tariki 02 Nzeri 2023, kibere i Nyamirambo kuri Pele Stadium kuva saa munani z’amanywa. Ni igitaramo gisoza iserukiramuco "East African Gospel Festival".
Muri iki gitaramo, Alex Dusabe azaba ari kumwe na James na Daniella, Dominic Ashimwe, Josh Ishimwe uherutse kwandika amateka mu gitaramo cye cya mbere. Kwinjira ni ubuntu ntuzacikwe!.