Umuhanzi w’umuraperi, umuvugabutumwa, umuhanuzi akaba n’umunyamasengesho, Deo Imanirakarama, agize iyerekwa rikomeye ku basengera mu butayu.
Paradise.rw igiye kukugezaho ubutumwa mu nyandiko twahawe n’umukozi w’Imana Deo mu minota micye ishoze. Muri ubu butumwa, yasabye abanyamasengesho gusenga bagasaba Imana kubaba hafi kandi Umwuka w’Imana akabasobanurira birambuye. Ngubu ubutumwa bwa Deo:
"Ubutumwa taliki 4/4/2023
Ndabasuhuje Nshuti z’umusaraba mwese Yesu nashimwe
Reka mbagezeho iyerekwa mbonye mu kanya nari ntashye mvuye mu kazi, muri iyi minsi mpanzwe gukora nijoro. Ngeze mu rugo ndi kuvugana na Madamu njyamye ku ntebe agatotsi karanyiba, mba ngiye mu iyerekwa.
Mbonye hari abantu hari bagiye gusengera mu butayu, bagezeyo barafashwa cyane bagira ibihe byiza ku buryo amajwi yazamukaga cyane.
Ngiye kumva numva hariho ikintu cyo kujya gufata ba bantu basengaga bose, ubwo nahise ngenda mbabwira utuyira twa bugufi bacamo kugira ngo badahura n’abaje kubafata.
Abantu bakunda gusengera mu butayu, Mwuka abasobanurire icyo gukora, uzafatwa bikamubana bibi ntazagire ngo sinamugejejeho message ivuye ku Mana.
Mwuka agusobanurire kurushaho"
Ev. Imanirakarama Deo