× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Deo Imanirakarama ageze mu rugo avuye mu kazi ajya mu iyerekwa atumwa ku basengera mu Butayu

Category: Amakuru  »  April 2023 »  Editor

Ev. Deo Imanirakarama ageze mu rugo avuye mu kazi ajya mu iyerekwa atumwa ku basengera mu Butayu

Umuhanzi w’umuraperi, umuvugabutumwa, umuhanuzi akaba n’umunyamasengesho, Deo Imanirakarama, agize iyerekwa rikomeye ku basengera mu butayu.

Paradise.rw igiye kukugezaho ubutumwa mu nyandiko twahawe n’umukozi w’Imana Deo mu minota micye ishoze. Muri ubu butumwa, yasabye abanyamasengesho gusenga bagasaba Imana kubaba hafi kandi Umwuka w’Imana akabasobanurira birambuye. Ngubu ubutumwa bwa Deo:

"Ubutumwa taliki 4/4/2023

Ndabasuhuje Nshuti z’umusaraba mwese Yesu nashimwe

Reka mbagezeho iyerekwa mbonye mu kanya nari ntashye mvuye mu kazi, muri iyi minsi mpanzwe gukora nijoro. Ngeze mu rugo ndi kuvugana na Madamu njyamye ku ntebe agatotsi karanyiba, mba ngiye mu iyerekwa.

Mbonye hari abantu hari bagiye gusengera mu butayu, bagezeyo barafashwa cyane bagira ibihe byiza ku buryo amajwi yazamukaga cyane.

Ngiye kumva numva hariho ikintu cyo kujya gufata ba bantu basengaga bose, ubwo nahise ngenda mbabwira utuyira twa bugufi bacamo kugira ngo badahura n’abaje kubafata.

Abantu bakunda gusengera mu butayu, Mwuka abasobanurire icyo gukora, uzafatwa bikamubana bibi ntazagire ngo sinamugejejeho message ivuye ku Mana.

Mwuka agusobanurire kurushaho"

Ev. Imanirakarama Deo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.