Ku wa 16 Mutarama 2026, Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisa Claudine, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Nimekuona”, yasohotse ku mugaragaro kuri YouTube mu mashusho meza yo ku ruhimbi.
Nk’uko byatangajwe na nyirayo, indirimbo Nimekuona ni indirimbo yo gushima Imana no guhamya imirimo yayo igaragara kandi ifatika. Mu butumwa yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ayisangiza, yavuze ko “imirimo y’Imana igaragara, iboneka kandi ikaba ifatika.” Ati “Imana yacu twayibonye mu bihe byinshi bitandukanye.”
Indirimbo Nimekuona, yanditswe kandi iririmbwe mu Giswayile, bikaba ari bimwe n’ibikorwa n’abaramyi Vestine & Dorcas bagiye muri uwo muvuno. Nimekuona, ifite ibisobanuro bikomeye.
Mu nyikirizo yayo, umuhanzi agaragaza ubuhamya bwo kubona Imana ikingura “imiryango ikomeye y’ibyiza”, ku buryo n’abanzi bagira ubwabo bakavuga bati: “Uyu ni umwana w’Imana.”
Mu kiganiro Gisa Claudine yagiranye na Paradise, yasobanuye ko izina Nimekuona risobanura “narakubonye”, ashimangira ko impamvu nyamukuru yo kuyisohora ari ugushimira Imana no guhamya gukomera kwayo. Indirimbo igaruka ku buryo yabonye Imana ikora mu buzima bwe, imukingurira amarembo y’imigisha n’ibyiza bitandukanye.
Uyu muhanzi yanavuze ko abakunzi be bakwiriye ibyiza, akaba abateganyirza byinshi, kuko ateganya kubagezaho ibindi bihangano byinshi byiza mu minsi iri imbere.
Nimekuona yakozwe mu majwi na Martin Mugisha, na ho amashusho ayoborwa na Karenzo. Ni indirimbo ya Gospel yo mu Giswayile yibutsa abantu ko Imana ihora ari nziza kandi ko idahinduka.
Gisa Claudine ni umwe mu bahanzi ba Gospel bafite izina rimaze kumenyekana, aho kuri YouTube afite indirimbo zakunzwe n’abarenga ibuhimbi amagana, harimo Aho Wansize, Nabonye Ineza, Hakuna Machozi n’izindi zakunzwe n’ababarirwa mu bihumbi.
Reba indirimbo Nimekuona kuri YouTube
Ikibazo nukwiganana bya hato nahato bituma ibintu tubi ce amazi , bajye bakora ibyabo bareke Kwigana bariya bana ,
Hari nabo mperutse kubona ngo nabo baravukana 😅 ! Baje kudufera bakora INDIRIMBO Imeze nka Usisite yaba Dorcas ,☹️
Nkabakurikirana iyi miziki,
Twabwiraga abiyita abahanzi , mujye Muhanga ibyanyu mureke gukora ibyabandi Kuko nta dill, irimo
Ubundi umuhanzi wa nyawe numuntu Ukora ikintu cye utapfa kubona ahandi, naho Ushaka gukora Ibimeze nkibyabandi we ntamuhanzi umuriro
IMANA igukomereze amaboko
IMANA ikwagure cyanee
Iguteze intabwe
IMANA imwiteho iguhe kumenyekana