Nyuma yo kwerekanwa mu rusengero nk’uwitegura gushyingirwa bitari kera, umuramyi Divine Muntu w’imyaka 22 uzwi mu ndirimbo "Hozana", yagarutsweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’uko byagenze kuri Vestine Ishimwe, bashimangira ko bose bashatse mu gihe kitari cyitezwe.
Mu Rwanda, imico n’imigenzo y’iyobokamana bifite uruhare rukomeye mu buzima bwa benshi, cyane cyane mu byemezo bifatwa ku rukundo no ku gushyingirwa.
Mu gihe bamwe bashyigikira gushyingirwa bakiri bato nk’intambwe ikomeye y’ubuzima, abandi bobaza niba ibyo bidafite ingaruka mbi ku bana bakiri bato.
Uyu munsi turasesengura iyi ngingo tureba ku buzima bwa Divine Muntu na Vestine, abahanzi bakiri bato bateye intambwe yo kugana mu nzira yo gushyingirwa bakiri bato, ku myaka 21 na 22 gusa.
Divine Muntu, umuririmbyi ukomeye mu njyana ya Gospel, wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye “Hozana,” amaze kumenyekana nk’umugeni witegura ubukwe mu gihe afite imyaka 22.
Ibi byakurikiye igikorwa cyo kumwereka ku mugaragaro mu rusengero, mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, mu rusengero rwa ADEPR Gatenga ruri mu Mujyi wa Kigali, aho yerekaniwe hamwe n’umusore Uwizera Benjamin, umuririmbyi muri Holy Nation Choir ndetse na rwiyemezamirimo, bakaba bazabana mu bukwe buteganyijwe mu kwezi kwa Mbere kwa 2026.
Ku rundi ruhande, Vestine Ishimwe, umuramyi ukomeye mu njyana ya Gospel mu Rwanda, yashyingiranwe na Idrissa Ouédraogo, umusore ukomoka muri Burkina Faso.
Ubu bukwe bwabo bwabaye mu buryo bw’amategeko tariki ya 15 Mutarama 2025, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, i Kigali. Vestine Ishimwe yavutse tariki ya 2 Gashyantare 2004, yashyingiwe mu mategeko tariki ya 15 Mutarama 2025, bivuze ko yari afite imyaka 21.
Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, havutse impaka zishingiye ku gushyingirwa kw’aba bahanzi bakiri bato, Divine Muntu na Vestine Ishimwe.
Bamwe babifashe nk’intambwe ikomeye y’ubuzima kuko byakorewe mu mucyo, bihesha Imana icyubahiro. Gusa abandi babyinjiyemo babibona nk’igitutu cy’inyungu z’abantu bakuru babahagarariye, aho urukundo rwabo rwabaye nk’urugurishwa ku bantu bakuru bafite amafaranga.
Ibi byateje impaka ndende cyane, cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, aho manager wa Divine Muntu muri label ya TFS, Frodouard Uwifashije (Obededomu), yibasiwe bikomeye nyuma y’uko Divine yerekanwe ku mugaragaro nk’umugeni witegura gushyingirwa afite imyaka 22 gusa.
Ubuhamya bumwe bwagaragaye ku rukuta rwe (Frodouard Uwifashije – Obededom), bwatangajwe n’umuntu wiyise Gospel Our Passion, bugira buti:
“Frodouard, nagukundaga, ariko nicujije umwanya namaze ndeba indirimbo za Divine (nka Hozana, Lahayiloyi n’izindi.) Nta wowe nta Irene Murindahabi, mwese muri ibisambo. Ubu wasanga uyu musaza (avuga umugabo wa Divine) ari umu-Diaspora waguhaye utumiriyoni 2 none ukaba ugiye gutanga ako kana kakirangiza ayisumbuye. Imana izaguhana ariko wa...”
Umuntu ukoresha amazina ya Raphael York Fans, nawe ari mu bagize icyo bavuga, ati: “Uyu mugabo namukundaga kuko yafashije Divine kuva mu ntangiriro yo kuririmba kwe (career ye.) Gusa ibi nkomje kumva byo kugurisha umwana ku musaza byarambabaje cyane.”
Uyu yarengejeho avuga ko hari amakuru afitiye gihamya, aho yahise avuga ati: “Manager w’uyu muhanzi ngo yishyuwe miliyoni 2 kugira ngo yemere iyi deal yo gushyingira aka kana ku musaza nk’uyu. Nta Irene, nta Obededomu – Bose ni ibisambo by’ingufu.”
Aya magambo yaje asanga andi yagiye ateza akajagari mu mitwe y’abantu, aho bumva ko bamwe mu bayobozi b’abahanzi bakiri bato bafite uruhare mu kubatera gutandukira inzira y’ubuto n’ubwangavu, bagashyingirwa hakiri kare, mu nyungu zitari iz’urukundo cyangwa iterambere ryabo, ahubwo zishingiye ku nyungu z’ababafiteho ububasha mu buhanzi.
Kuri benshi, ikibazo ntabwo ari ugushyingirwa ubwabyo, ahubwo ni "uburyo", "igihe" n’"impamvu" byafatiweho icyemezo. Abashinja aba ba managers, bavuga ko bagize uruhare mu kwihutisha ibyo byemezo, bikitirirwa Imana, urukundo n’iyobokamana, ariko imbere bifite ishusho ya “business”.
Mu buryo bwa Bibiliya, gushyingirwa ni isezerano ryo kubana ubuziraherezo mu rukundo, kwizerana no gufashanya mu buzima. Bibiliya ivuga ko “Umugabo n’umugore baba babaye umubiri umwe” (Abaroma 7:2-3), kandi kubakira urugo ku mbaraga z’Imana bituma imiryango iramba, hatitawe ku myaka y’abashyingiranywe.
Divine Muntu, ashyira Imana imbere mu muziki we no mu buzima bwe, avuga ko Imana ari yo imushyigikira muri uru rugendo. Ati: “Imana ni yo yabitangije kandi ni yo izabisohoza.”
Ibyo abandi bavuze, ni ukumuharabika, kuko we ubwe yabwiye Paradise ati: “Nta myaka yashyizweho yo gushyingirwa, uretse iyemewe n’amategeko yacu, ni ukuvuga 21. Njye iyo ndayifite, iranarenga. Umuntu ufite 18 aba ashobora kwifatira imyanzuro, ubwo ndengejeho ine yose. None ni gute batinyuka kuvuga batyo?”
Yongeyeho ko atari we wa mbere uzaba ushyingiwe afite iyi myaka, bityo ko abantu bakwiriye kumuha amahoro, bagaha agahenga na manager we Uwifashije, kuko atari we wamuhitiyemo umukunzi, ahubwo bakishimira intambwe ari gutera, dore ko no gushaka umuntu abanje kurenga imyaka y’amabyiruka bitakwitwa ko ari byo bikwiriye.
Gushyingirwa bakiri bato ntabwo ari ikibazo mu gihe bikozwe ku buryo bwizewe, bufite gahunda, kandi bikurikije inyigisho z’iyobokamana n’iz’umuco. Ariko urubyiruko rugirwa inama yo kwiga, gusenga, no gutegura neza icyo cyemezo, kugira ngo bazabashe kubaka urugo rufite amahoro, urukundo n’iterambere.
Uwifashije ureberera Divine nka manager, na we ntiyazuyaje kugira ibyo atangaza kuri ibi bimuvugwaho. Yabihakanye, abwira Paradise ati: “Namenye ko afite umukunzi ibyabo bigeze kure. Umusore sinari muzi.
Ni we wamumbwiye, akanambwira ko bateganya kuzabana. Nange nk’umubyeyi (si umubyeyi w’amaraso), nkanaba mureberera mu by’ubuhanzi, sinari kubura kumushyigikira. Kandi nzakomeza kumushyigikira mu byemezo byose azafata mu gihe bihesha Imana icyubahiro. Ndahari, nzakomeza kuhaba kugera ashyingiwe, na nyuma yaho.”
Ni ngombwa ko abayobozi b’abahanzi, ababyeyi, n’abarezi bagira uruhare rukomeye mu kubafasha kugera kuri iyi ntego, badashingiye ku nyungu zabo bwite, ahubwo bagashyigikira icyiza ku bana babo, cyangwa abo babereye abayobozi.
Divine Muntu na Vestine basobanuye ko ari amahitamo yabo, kandi ko Imana ari yo babanza imbere muri byose. Ibitekerezo bitandukanye ku byerekeye gushyingirwa bakiri bato, ntibitangwa akenshi n’ababazi neza. Bamwe bagendera mu kigare, abandi bagaca imanza batazi amakuru ahagije.
Reba indirimbo nshya ya Divine Muntu, Hozana, kuri YouTube
Uwifashije ureberera inyungu Divine Muntu na we yatewe imijugujugu n’abamuziza kugira uruhare mu gushyingira umuhanzi we ukiri muto.
Murindahabi Irene ureberera Vestine na Dorcas mu buhanzi, yatewe amabuye bavuga ko atumye Vestine afata icyemezo cyo gushyingiranwa akiri muto