Nk’uko bigaragazwa n’impuguke mu bya politike na science, Ryan Burge, avuga ko itsinda rizwi nk’abahakanyi bakunze kwitwara mu buryo bugaragaza nk’aho bashakira icyiza isi, ariko ubutumwa buba bwihishe inyuma yabo ni uguhakana Imana no kugaragaza ko idahari.
Ibi ni byo bo baba batsimbarayeho, ariko mu buryo bwa politike mesaje yabo baba bari kubona amarembo yo kwinjira mu bantu kugira ngo babayobye.
Nkuko impuguke Ryan Burge ikomeza ibigaragaza, abahakanyi bitwa ‘Atheist’ mu cyongereza, bakunze kugaragara muri Amerika. Aka gatsiko gakunzwe kurangwa n’ibikorwa byo gufasha n’ubugiraneza muri sosiyete.
Akomeza agira ati; "Reka mbisobanure neza, abahakanyi baba bashaka kwinjirira politike, nko muri America bagaragara nk’abanyapoltike cyane kubishyira mu by’imyizerere gusa nk’aba demokrate n’aba reburike barabibona bagafata riskyo kubareka ku giti cyabo’’.
Umwe mu bahoze muri iri tsinda ry’abahakanyi yabigaragaje, C.S. Lewis yagize ati; ‘’Uko nabagaho ni nk‘ukw’abandi bahakanyi bose babaho nta kindi usibye gukomeza guhakana ko Imana itabaho, nari ndakariye Imana kuba itabaho ariko nanone nkanayirakarira kuba yararemye isi’’.
Avuga ko mu gihe turimo abo bahakanyi bakataje cyane, bityo abakristu bakaba bakwiye kuba maso cyane kuko abahakanyi baza bakwereka ko bakuzaniye ibyo ukeneye byose, bakwereka ko bagamije ubutabera n’ibindi ukeneye.